Gasabo-Kimironko: Bahangayishijwe n’imva zasenywe n’iyubakwa ry’imihanda.
Abaturage batuye mu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’imva zasenywe na n’abakora imihanda hafi y’irimbi rya Kimironko.



Bamwe mu bakoresha iyi mihanda mishya,iri mu kagari ka Nyagatovu bavuga ko bibatera ihahamuka iyo babonye imva z’abantu babo zigenda zisenywa zigasigara zirangaye. Bati “Rwose bareke kuduhahamura.Iyo urebye nawe uburyo izi mva zegereye umuhanda zijyenda zisenywa n’ikorwa ry’imihanda urababara.
Tekereza Ari umuntu wawe washinguwe hano,wagaruka ugasanga imva ye yasamye uku mubibona,wamera ute Koko?… N’ibintu biteye agahinda birababaje cyane bareke kutujomba inkota mu mutima. Abashinguwe hano n’abanyarwanda Kandi bagomba guhabwa agaciro.

Twagerageje kuvugisha umuvugizi w’umujyi wa Kigali,ariko ntiyatwitaba.Igihe uduhaye ubusobanuro kuri iki kibazo tuzacyongera mu nkuru yacu ivuguruye.
