Gasabo-Kimironko: Umushoramali yabyutse ataba amazu y’abaturage:
Umushoramali witwa Jovith Kirenga umuturage wo mu kagari ka Nyagatovu, umudugudu wa Buhoro mu murenge wa Kimironko amaze iminsi 3, asiza ubitaka akabirunda ku nzu y’umuturage ku buryo itangiye gusenyuka.
Uyu mushomali utarabanje no kugisha inama ubuyobozi yazanye kateripirare atangira gusoza ibitaka arimena ku mazu yabo ndetse n’irindi akarirunda mu Gishanga yangiza ibidukikije.




Umwe mu baturage twahasanze akaba Ari we nyiri nzu yatabwe, namarira menshi yatubwiye uburyo uyu mushomali yatangiye gusiza aha hanu batuye guhera ku cy’umweru, batangira kugira impungenge z’uko amazi ashobora kuzabasenyera, babimenyesha inzego z’umudugudu n’akagari ntihagira numwe ubatabara cyangwa ko hagire ibikorwa ngo ahagarikwe.
Muri iki gitondo cyo mu wa kabiri tariki 26/11/2024, uyu muturage nyiri nzu yabyukijwe na kateripire yatogoteraga hejuru y’amabati nuko arabyuka, akigera mu muryango asanga itaka bariharunzwe mu bigaragara, ubona riri hafi gutaba inzu,ndetse nakayira banyuragamo nayo bagafuze, ahitamo ahunza amagara n’umuryango we.
Kimwe n’amugenzi we uhatuye akanahakorera ubworozi bw’amatungo aratabaza inzego z’ubuyobozi kubafasha uyu mushoramali witwaza ko ngo ari umusirikare ku buryo n’ugerageje kugira icyo avuga amukangisha ku mugirira nabi
Ikinyamakuru Uruvugiro.rw cyabajije ubuyobozi bw’akarere kuri iki kibazo, bakibwira ko bagiye kwoherezayo ubagenzuzi gukurikirana iki kibazo.
Ni kenshi ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwihanangiriza abaturage kwirinda gukora ibikorwa nkibi bibangamira Ituze ry’abaturage batabiherewe uburenganzira,ndetse no kwirinda kwangiza ibidukikije kuko bihanwa n’amategeko.
