Gasabo-Kimironko:Baratunga agatoki abashinwa bari kwangiza ibidukikije.

Gasabo-Kimironko:Baratunga agatoki abashinwa bari kwangiza ibidukikije.

Abaturage batuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko barashinja kampani yabashinwa yubaka imihanda mu murenge wa Kimironko,ikomeje kwangiza ibidukikije,imena vidaje muri za rigori zitwara amazi mu gishanga giherereye mu kagari ka Nyagatovu mu mudugudu wa Buhoro.

Bamwe mu baturage baturiye izi rigori, batashatse ko amazina yabo ashirwa mu nkuru, bavuga ko iyi vidanje bakunze kuyimena mu gihe cy’imvura igatwarwa n’amazi amanuka muri rigori yerekeza mu gishanga .

Barashinja kampani ya abashinwa ikora imihanda kwangiza ibidukikije
Amazi yo mu Gishanga yabaye umukara kubera vidanje

Abahakorera imirimo y’ubuhinzi, bafite impungenge ko imyaka yabo itazera kubera ikibazo cya vidanje zituruka muri iyi muhanda mishya bari gukora.

Ubwo twahageraga, amashusho n’amafoto yagaragazaga amazi y’umukara, ameze nk’amavuta, abaturage bemeze ko ari vidanje bakoresha mu guteka Godoro, bamena mu mihanda, mu gihe bari gukora kaburimbo.

Ikinyamakuru Uruvugiro.rw cyagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo kumenya amakuru yisumbyeho, ariko inshuro twahagamagaye umuyobozi Nshingwabikorwa wa karere, ntiyashoboye kuboneka kuri telephone ye ngendwanwa

Hari nabayakoresha bishobora gushira ubuzima bwabo mu kaga

 

Imihanda iri kwubakwa mu murenge wa Kimironko

Ingingo ya 59, ivuga ko “Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).”

REMA ivuga ko ibishanga bigomba kurindwa icyabihungabanya icyo ari cyo cyose n’icyabizanamo umwanda utandukanye, mu gihe ari isoko y’amazi akoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *