Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-93

Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-93

Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-93, mu mukino wa kabiri wa ½ cy’imikino ya nyuma ya kamarampaka mu gice cy’iburengerazuba muri NBA.Uyu mukino wabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu, aho Timberwolves yari mu rugo yasabwaga gutsinda kugira ngo idakomeza gusigwa, mu gihe indi yashakaga gukomeza kubona intsinzi, ikiyorohereza akazi.

Iyi kipe yari mu rugo yatangiye umukino neza, itsinda amanota menshi ibifashijwemo na Anthony Edwards na Julius Randle. Agace ka mbere karangiye Timberwolves iyoboye n’amanota 29-15.Mu gace ka kabiri, umukino warushijeho kuryoha kuko amakipe yombi yatsindaga, by’umwihariko Warriors yari yatinze kuwinjiramo.

Igice cya mbere cyarangiye, Timberwolves ikomeje kuyobora umukino n’amanota 56-39.Umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo no mu gace ka gatatu, by’umwihariko ubona ko Warriors yabuze kizigenza wayo Stephen Curry utakinnye kubera ikibazo cy’imvune.Timberwolves yakomeje koroherwa n’umukino, abarimo Jaden McDaniels na Nickeil Alexander-Walker bongera amanota.Umukino warangiye Minnesota Timberwolves yatsinze Golden State Warriors amanota 117-93, amakipe yombi anganya intsinzi imwe kuri imwe.

Indi mikino iri gukinwa mu burengerazuba, Oklahoma City Thunder na Denver Nuggets zinganya intsinzi imwe kuri imwe.Ni mu gihe, mu burasirazuba, Indiana Pacers imaze gutsinda Cleveland Cavaliers imikino ibiri, ari nako bimeze kandi ku iri guhuza New York Knicks imaze gutsinda Boston Celtics.Mu rukerera rwo ku wa Gatandatu, Indiana Pacers izakira Cleveland Cavaliers mu mukino wa gatatu, mu gihe Nuggets izakina na Oklahoma City Thunder.

Julius Randle yatsinze amanota 24 muri uyu mukino

Nickeil Alexander-Walker yishimira amanota yari amaze gutsinda

Jaden McDaniels atsinda amanota abiri

Timberwolves yigaranzuye Warriors

Trayce Jackson-Davis atsinda dunk

Jimmy Butler agerageza gutsinda amanota atatu

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *