Nyarugenge-Biryogo:Umunuko muri ruhurura yazibye urabarembeje..
Nyarugenge -Biryogo:Abaturage batuye mu mudugudu wa nyiranuma, akagari ka Biryogo mu murenge wa Nyarugenge, bahangayikishwa n’umunuko ukabije uturuka muri ruhurura inyura munsi y’ikigo nderabuzima cyo kwa Nyiranuma, ikamanuka ku muhanda mugari werekeza mu Rugunga uturutse kuri 40.

Abaturage bavuga ko yazibye ubu ikaba yuzuye umwanda unuka. Bamwe bakaviduriramo amazi y’umwanda yo mu mwiherero mu gihe cy’imvura.
Amasazi aratuma ku buryo abahaturiye batakifuza no gufungura amazu yabo,ku bw’umutekano wibyo baba batetse. Bavuga ko ikibazo bakigejeje mu buyobozi cyane bw’akagari ariko kikaba cyaranze gukemurwa no kugeza ubu.

Barasaba umujyi wa kigali kubafasha bagasukura iyi ruhurura yazibye bakavanamo imyanda yatumye amazi atagenda bigasaba ko yasukurwa neza kugira ngo ayo mazi ajyende batangire no guhumeka umwuka mwiza.
Abakora isuku muri uyu muhanda nabo bemeza neza ibyo abaturage bagarukaho ko iki kibazo ubuyobozi bukizi ariko kugeza nubu kikaba kitarakemuka .

Uwitonze aisha umuturage utuye mu mudugudu wa nyiranuma avuga ko baherutse kumva ko umujyi wa kigali wibasiwe na malaria iri ku rwego rwo hejuru agahangayikishwa n’abana be bashobora kuzahura na malaria kubera aya mazi y’ibizenga atagenda ndetse no kurwara indwara zikomoka ku mwanda cyane cyane dore ko aya masazi abasanga no mungo zabo.
