Nyarugenge-Kigali:Hari ubwiyongere bw’abana bataye ishuri birirwa batoragura ibyuma bishaje.

Nyarugenge-Kigali:Hari ubwiyongere bw’abana bataye ishuri birirwa batoragura ibyuma bishaje.

Abaturage batuye mu murenge wa kigali mu duce dutandukanye twa Kamenge naho bita Mw’isenga mu kagari ka Nyabugogo, bahangayikishije n’ubwiyongere bw’abana bataye ishuri bagenda batoragura ibyuma bishaje,bakajya kubigurisha.

Baravuga ko aba abana binjira mu ngo zabo bagatwara, ibikoresho byabo,harimo amasafuriya,n’ibindi bikoze mu byuma bakajya kubagurisha.

Sibyo gusa usibye kubyiba ngo hari n’igihe usanga inkweto, imyenda yanitse bamaze gufura nayo bayitwaye.

N’abana bato bari hagati y’imyaka irindwi na cumi n’itanu,bagaragara muri ibi bikorwa bitandukanye by’ubujura,bagasaba inzego z’umutekano gukora ibishoboka byose kugira ngo aba bana basubire mu mashuri bareke kubabuza umutekano.

Barasaba inzego z’umutekano kongeramo ikibatsi.

Umwe mu babyeyi waganiriye n’ikinyamakuru Uruvugiro.rw witwa Clemantine Nyirahabimana, avuga ko aba bana bamaze kumwiba inshuro zirenze enye ati “Ubushize bantwaye imyenda yari yanitse hano kuri uyu mugozi, ubwa kabiri baza kwiba inkono irimo n’ibiryo, ikintu cyose wibagiwe hanze ntabwo ushobora ku kihasanga.Ni itsinda ry’abana benshi uramutse ufashe umwe muri bo, abandi baragukomera cyangwa se bakagutera amabuye. Turibaza impamvu inzego z umutekano zitadufasha zigahangana naba bana.”

Bashinjwa kwiba buri kantu bahuye nako kose

Turasaba rero ubuyobozi kuduhora hafi kimwe n’irondo rikazajya rihahora ku manywa kuko abana baraturembeje.

Undi mupapa witwa Valens Nsanzimana nawe ntajya kure nibyo umubyeyi clementine avugam Ati “Aba bana ntibagishobora kujya Nyabugogo kuko hasigaye hari irondo ryinshi ndetse na polisi.Batinya ko babafata bakanjyana kwa Kabuga. Ikindi aba bantu bagura inyumu, bagomba kumenya ko aba bana ibintu babazanira baba babibye,nta mpamvu yo kugura ibyibano rero ntacyo bibabwiye kuko bazi ko babaha amafaranga macye.Abana benshi ubona ari abana babaturanyi. Abandi baturuka mu bice bitandukanye duturanye bakaza kugurisha inyuma hano. Ishuri bararitaye ntibakiryikoza mu dukorere ubuvugizi tumerewe nabi.”

Barasaba ko aba bana bakwitabwaho bagasubizwa mw’ishuri

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali, ariko inshuro zose twabahamagaye ntitwashoboye kubabona ku murongo wa telefone dushaka kumenya amakuru n’impamvu aba bana batari kw’shuri, cyangwa se ingamba bafite kugira ngo basubire kwiga,bareke kwandagara mu mihanda no guhangana n’ingeso y’ubujura. baramutse babonetse twazabyongera mu nkuru yacu y’ubutaha.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *