Gasabo: Polisi yafashe abajura 13 bari barazengereje abaturage babiba
Gasabo:Mu rwego rwo gukomeza guhashya abajura biba abaturage, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17/06/25, Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abantu 13 bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura, bibaga abaturage bo mu Mirenge ya Jali na Ndera.

Abafashwe bategaga abaturage bakabambura ndetse bakanabakomeretsa abandi bakiba amatungo ndetse n’imyaka mu mirima.
Mu murenge wa Ndera mu Kagali ka Bwiza, Umudugudu wa Bucyemba na Akasemuromba hafatiwe abajura 10 bibaga amatungo bakaniba imyaka mu mirima, amakuru yo kubafata yatanzwe n’inzego zaho z’ibanze ndetse n’abaturage.

Aba bafashwe nyuma yaho ku munsi w’ejo hashize nabwo muri uyu Murenge hari hafatiwe undi musore nawe wari wateze abaturage babiri arabambura ndetse aranabakomeretsa

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ndera na Jali, kugirango bakurikiranwe ku byaha bakekwaho.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yavuze ko polisi itazihanganira umujura cyangwa undi muntu wese ukora ibyaha.
Abaturage barasabwa kwirinda gukora ibyaha cyane cyane ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo by’abaturarwanda.baributswa gukomeza gutanga amakuru ku bantu bose bakekwaho kuba abajura, no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugirango bikurikiranwe.
Ibikorwa byo gufata abanda bajura bakoranaga birakomeje nuko bitangwazwa na polisi y’igihugu
