NYARUGENGE: Polisi yafashe abajura 10 bibaga abaturage babateze bakanabakomeretsa

NYARUGENGE: Polisi yafashe abajura 10 bibaga abaturage babateze bakanabakomeretsa

Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abajura 10 bibaga abaturage babategeye mu nzira bakabambura ibyo bafite bakanabakomeretsa,Tariki ya 22/06/25, nibwo  abafashwe bafatiwe mu Mirenge ya Gitega na Mageragere.

Mu murenge wa Gitega mu Kagali ka Kora mu Mudugudu wa Rugari mu ijoro ryakeye ahagana saa saba z’ijoro Polisi yahafatiye abasore 4, nyuma yaho bateze abantu 3, barimo umunyesheri wari uvuye kwiga bakambura ibyo bari bafite babiri muri bo barakomereka ubu bakaba bajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUK.

Bari barayogoje abaturage bo mu karere ka Nyarugenge

Aba basore bafashwe bemera ko bategega abantu bakabambura aho bamwe batega abantu n’ibyuma abandi bagasigara bacungira ko hari abantu baza gutabara bakabatera amabuye.

Mu bindi bikorwa bakoze ni uko barwanije inzego z’umutekano kugeza naho batera amabuye imodoka y’umutekano bakayimena ibirahure, hafashwe ,4 ariko hari abandi 2 bakoranaga bari gushakshwa.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Nyarugenge, ngo bakorerwe dossier bashyikirizwe ubugenzacyaha RIB.

MU murenge wa Magerage mu Kagali ka Nyarufunzo mu Muduguudu wa Nyurfunzo naho hari hamaze iminsi humvikana ikibazo cy’ubujura haraye hafatiwe abajura 06 batoboraga amazu bakiba ibikoresho byo munzu, bakanatega abantu bakabambura ibyo bafite.Aba nabo bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Mageragere.

Abajura birema agatsiko ko kwiba kugeza naho batega abantu bakanabakomeretsa ntabwo baba bakiri abajura gusa ahubwo baba bahindutse abagizi ba nabi polisi y’u Rwanda ntabwo izihanganira abakora ibi bikorwa, baragirwa inama yo kuva muri ibyo bikorwa bagashaka ibindi bakora.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa kigali CIP Wellars Gahonzire aributsa abaturage gutanga amakuru kubo baziho gukora ibi bikorwa bafatwe bahanwe.

Ati “Tugire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we, dutangire amakuru ku gihe kandi vuba.

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *