Kamugwera Vestine umucukuzi w’amabuye y’agaciro yabaye uwambere mu bakora uyu mwuga w’ubucukuzi wubatse ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda

Kamugwera Vestine umucukuzi w’amabuye y’agaciro yabaye uwambere mu bakora uyu mwuga w’ubucukuzi wubatse ishuri ry’icyitegererezo mu Rwanda

Ishuri Great Heaven Academy riherereye mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Nyarurenzi,mu karere ka Nyarugenge ryashinzwe n’umubyeyi Vestine Kamugwera umuyobozi wa Generation Mining Development Company”, ikigo gicukura amabuye ya ’Wolfram’.

Ubwo yari mu birori byo kwishimira uburezi bamaze batanga muri iki kigo basoza umwaka washuri wa 2025,bashimira abana basoje amashuri y’incuke.

Kamugwera Vestine umuyobozi wa Great Heaven Academy

Mu magambo ye Maddam Vestine Kamugwera ati 

“Abana imfura zacu, kuri uyu munsi bato ariko bafite icyerekezo gikomeye abarangije icyiciro cy’amashuri y’incuke.

Iri shuri ryashinzwe n’umwihariko w’icyerekezo cyagutse cy’umuntu ku giti cye, ariko asangiye n’igihugu namwe mwese kugira uruhare mu kuzamura ireme ry’uburezi mu rwanda, kwibohora kwuzuye, kandi mu buryo burambye no kwigira nk’abanyarwanda n’igihugu nk’uko umukuru w’igihugu cyacu nyakubahwa perezida Paul Kagame ahora abidushishikariza.

Turamushimira rero kuko yatekereje ku mugore. Iyo Tubyibutse nk’abamama twarabimushimira. Uyu mushinga si wo gushaka inyungu gusa, ahubwo ni igikorwa cy’ineza,urukundo n’umurava mu kubaka ejo hazaza igihugu cyacu binyuze mu burezi bufite ireme, indangagaciro n’ubuhanga bugezweho mu kubaka iri shuri mubona”.Ibuye ry’ifatizo ryashyizweho n’umuyobozi w’akarere kuya 05/12/2023.(icyo gihe akarere kayoborwaga na Emmy Ngabonziza).

Kwubaka icyiciro cya mbere cy’amashuri y’incuke byararangiye, mu gihe kitarenze amezi atandatu gusa twatangiye kwakira imfura zacu.

Uyu munsi turishimira ku mugaragaro imbuto ya mbere y’icyizere n’ubwitange abana bacu ba mbere barangije amashuri y’incuke.Ngirango ntawe utakwishimira iyi ntambwe duteye twagize urugendo rwiza tubatoza urukundo rwo gukunda igihugu, ubumuntu, uburere n’ubumenyi kandi turateganya gukora kurushaho mu gihe kizaza

Uyu mwaka w’amashuri dusoje 2025 umwaka twitezemo impinduka nyinshi zigamije iterambere mu burezi ndetse twifuza kwakira abana benshi mu byiciro by’amashuri abanza.Ubwo gusaba dusoje ibiruhuko.

Inyubako zacu, zigizwe n’ibyumba cumi n’umunani byo kwigiramo,ibyumba byo kwigishirizamo ikoranabuhanga, inyubako n’ubuyobozi n’abarimu b’ishuri,aho gutegurira amafunguro, ibibuga by’imikino n’ibindi. Ndasaba ababyeyi kutugirira icyizere mukaduha abana tukabaha uburere bufite ireme kandi bujyanye n’icyitegererezo.

Uhagarariye RMB mu mu magambo ye yashimiye iki gikorwa cyiza by’iterambere ku baturage,ababyeyi n’igihugu muri rusange. “Ati. “Ishuri ry’ubatswe n’amafaranga akomoka mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.Uyu munsi haraho usanga abantu bakora ibikorwa nkibi by’ubucukuzi, ariko kugira ngo bakore igikorwa nk’iki ngiki,Vestine akoze,bigasaba kubibutsa nyamara byari biri mu masezerano twagiranye nabo. Turashimira maddam Vestine kuba yarakoze igikorwa nk’iki kingirakamaro.

Abanyeshuri basoje amashuri y’incuke bahawe certificate
Igikorwa cyo gukata umutsima n’ikimenyetso cy’urukundo
Hahembwe abana ababaye indashyikirwa
Mu gusoza iki gikorwa umuyobozi wa karere ka Nyarugenge wungirije yavuze ko bazakomeza gushigikira iri shuri mu buryo bwose bushoboka mu rwego rwo gushigikira uburezi. Ati “tuzakomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere harimo inyubako nshya nabonye ibikoresho bigezweho n’ishoramari mu mu bibuga by’imikino byose bikaba ari ingirakamaro ku baturage bahaturiye n’abana bacu barererwa muri iri shuri.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *