Nyarugenge-Nyamirambo: Impanuka ikomeye yatwaye ubuzima bw’umuntu
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu,itariki 28/06/2025, saa 05:45, habaye impanuka ubwo imodoka y’ubwoko bwa dayihatsu yamanukaga iturutse kurya nyuma ruguru gato ya kigali pele stadium iramanuka bikekwa ko yari yabuze feri irenga dodani ya mbere iza gukora impanuka kuri dodani ya kabiri kuri ERP, umuhanda werekeza mu miduha.
Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bw’umugabo uri mu kigero cy imyaka 30-35, twasanze umurambo we ukiri munsi y’imodoka y’ubwoko bwa Prius ndetse igakomerekeramo n’undi wari utwaye moto, nubwo tutashoboye kumenya amakuru warutwaye moto iya 2 nayo yangirikiye muri iyi mpanuka.
Amakuru aturuka mu bari bahari biravugwa ko iyi modoka ikorera company ya sulufo yari yabuze feri iraza igonga imodoka yambere nayo yamanukaga y’ubwoko bwa rava yo gusimbuka dodani ituma umuhanda igonga moto ebyiri imwe yaririho umugenzi imuhwanya gurika y’ubwoko bwa prius nuko umugenzi bari bahetse ahasiga ubuzima.
Ubwo twahageraga twahasanze inzego z’umutekano polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda n’abantu benshi bari bashungereye biravugwa ko uwari utwaye iyi modoka y’ubwoko bwa dayihatsu ya company ya sulfo ntiyaburiwe irengero nyuma yo gukora impanuka.




Nyuma y’iminota mike imbangukiragutabara yahise ihagera itangira gutanga ubutabazi bw ibanze ku bari bakomeretse mu gihe polisi nayo yisuganyaga kugirango itunganye umuhanda n’umurambo wa nyakwigendera ujyanwe ku bitaro vya kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzumwa.
Polisi iherutse guhwitura abatwara ibinyabiziga iti “Icyo abantu basabwa ni ukwitwararika igihe bari mu modoka batwaye, bakamenya ko imodoka yakora impanuka isaha iyo ari yo yose, n’ahantu aho ari ho hose.” Si muri kaburimbo gusa no mu muhanda w’igitaka.”ikavuga ko abatwara imodoka bakwiye kutadohoka ku ngamba zashyizweho zigamije gukumira impanuka, bagira uruhare mu kwirinda gukorera ku jisho.
Ubwo twakoraga iyi nkuru inzego zibishinzwe ntacyo zari zagatangaje kuri iyi nkuru nibaramuka bagize icyo batangaza turacyongeramo mu nkuru yacu y’ubutaha.
