Nyarugenge-Muhima:Barataka umunuko ukabije uri mu marembo y’inyubako ya City Valley

Nyarugenge-Muhima:Barataka umunuko ukabije uri mu marembo y’inyubako ya City Valley

Abakorera mu gace ka Nyabugogo mu nyubako ya city valley ndetse n abakoresha umuhanda guturuka ku ndagara werekeza nyabugogo no munsi y’inyubako yo kwa Mutangana barataka umunuko ukabije uri muri rigori iri munsi y’inyubako ya city valley. iyi rigole bivugwa ko yazibye bitewe n’iyubakwa ry ibikorwaremezo aho company yitwa NPD COTRACO yafunze igice kimwe cyayo bituma amazi yanduye atajyenda agakora ikidendeze.

Rigori iri imbere y’inyubako iturukamo umunuko ukabije
Iyi rigori irimo amazi yanduye kandi atagenda abaturage ntibatinya no kuvuga ko harimo n umwanda wo muri toilet.
Barasaba ko babakiza uyu mwanda uri muri iyi rigoli

Umwe mu bacuruzi utashatse ko izina rye turishyiramo inkuru, yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.rw ko bafite impungenge ku buzima bwabo dore ko muri izi nyubako haba muri city valley bakorera, ndetse no kwa Mutangana uhasanga urujya n’uruza rw’abantu kandi benshi baba bakeneye umutekano ku buzima bwabo.

Ati”mu by’ukuri arabona turahakorera ariko umunuko ugiye kutwica pee.urasanga abantu bicaye, barimo bahacururiza, ariko buri muntu wese utambutse yewe natwe ubwacu dutaha munda haturiye kubera umunuko ukabije.

Turasaba rero inzego zibishinzwe ndetse n ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ko bakora ibishoboka bakadukiza uyu munuko.

Mu byukuri namwe muhareebe, aya ni amazi cyangwa n’umwanda ? sintinya no kubivuga ko harimo n’umwanda ukomeye. kuko urabona aya mazu yose muri rusange usanga  afite toilet ari mbarwa. Nabazifite, bafite bavidura bohereza muri izi rigole,none ntibikigenda ubuse tuzabigenza gute?

Mu by’ukuri mudukorera ubuvugizi kuko umuntu azahandurira indwara nyinshi kandi kwivuza nabyo usanga bitatworoheye.Bidusaba amafaranga menshi.

Nyuma yo kubona ko ari ikibazo kibangamiye abaturage twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’umurenge butubwira ko bagiye gukora ibishoboka byose bakaganira na ba nyiribikorwa kugerageza kureba uko bakora amasuku ndetse no gushyiraho uburyo bwo gufata aya mazi yanduye bakareka kuyarekurira muri izi rigore kuko ubwazo zifite ikibazo cy’uko hari ibikorwa remezo biri gukorwa byatumye ibice bimwe bifungwa kugira ngo bakomeze gutunganya neza izi nzira z’amazi.

Ubuyobozi bwaboneyeho no kwibutsa abaturage kimwe n’abafite ibikorwa by’ubucuruzi ndetse na ba nyiramazu gukora ibishoboka byose bakamenya ko isuku ari ingenzi ku baturage babagana, ndetse n’abahakorera.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *