Nyarugenge-Nyamirambo: Batangariye umugore bivugwa ko yafashwe n’amajini.

Nyarugenge-Nyamirambo: Batangariye umugore bivugwa ko yafashwe n’amajini.

Abaturage bakorera ku isoko ryo mu miduha mu murenge wa nyamirambo baguye mu kantu ubwo babonaga umugore uri mu kigero cy imyaka hagati ya 35-40. Yikubita hasi agatangira kuvuga indimi ziterekeranye bigakekwa amajini.
Abamubonye mbere bavuga ko yabanje kujya kwiherera mu umusarane rusange wo kuri iryo soko hanyuma bagatungurwa kubona asohokamo bitura hasi agakanguka avugishwa ibiterekeranye ari uko asaba ko mujyana iwabo bakajya kubinginga bakabasaba n imbabazi abantu bagakeka amadayimoni n imyuka mibi abandi ngo n amajini.

Bahamagaye abapasitori n abandi batandukanye ngo bamusengere ari uko bavuga amasengesho atandukanye ariko biranga bibi by ubusa mbanyi umugore akomeje kwigaragura hasi mu ivumbi cyane asaba ko bajya kwinginga ab iwabo bakamubabarira.

Abantu benshi bari bashungereye

Abantu benshi bari bagiye guhaha muri iri soko bahagaze bagwa mu kantu ko bibaza uburyo amadayimoni yafashe uyu mugore abandi bakavuga ko ashobora kuba yafashe ku gacupa murusha imbaraga abantu bagaceka ko ari imyuka mibi y iwabo cyangwa akaba yarayitererejwe n umugabo.

Abaturage bari bashungereye baturutse mu isoko n abandi yabaje guhaha

Nyuma yo kumusengera bikanga bahisemo kwiyambaza inzego z ubuyobozi ngo zitabare. Nubwo abantu bakekaga ko uyu mugore ntushobora kuba yasomye ku gacupa abo babana mu gipangu bamusanze ugaramye mu muhanda bavuga ko imyuka mibi ikunze kumufata ubwenge agatangira kuvugishwa ibitirekeranye. Kugeza aya magingo ntawe ushoboye kumenya ikibazo uyu mugore yahuye nacyo yaba ari uburwayi busanzwe cyangwa madayimoni ndetse nibyo bakeka ko ari agacupa.

Amagini n’iki muri Islam ?

Islam yemera ko amagini yaremwe mu bice bibiri, birimo amagini akora ibintu bibi n’akora ibyiza. Yemeza ko kandi ari ibiremwa Imana yaremye kugirango biyigandukire binayisenge.Abanenyi b’idini bavuga ko abantu bitiranya ijambo amagini n’amashitani, aho avuga ko bitewe n’uko haba amagini akora ibyiza n’akora ibibi,ijambo amagini ngo ntirisobanura niba ari meza cyangwa mabi, ngo biba mabi iyo uvuze amashitani.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *