Kuva mu Makimbirane kugera ku Iterambere: Abagore ba Muhima biyemeje Kuba Icyitegererezo

Kuva mu Makimbirane kugera ku Iterambere: Abagore ba Muhima biyemeje Kuba Icyitegererezo

Mu rwego rwo guteza imbere umuryango nyarwanda utekanye kandi witezimbere, abagore bo mu Murenge wa Muhima bahawe amahugurwa agamije kubafasha kwirinda, kurwanya no gukemura amakimbirane, ndetse no guteza imbere umuco wo kwizigamira cyane cyane kuzigamira abana ejo hazaza habo heza binyuze muri gahunda ya Ejo Heza.

Uyu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori Grace, washimiye abagore bitabiriye aya mahugurwa abibutsa ko amahoro mu muryango atangirira ku muryango nyawo.

Madamu Mukandori Grace yagize ati:

“Turabasaba kudahishira amakimbirane yo mu miryango ahubwo mukayakemura hakiri kare binyuze mu biganiro no kwiyambaza inzego zibishinzwe. Ikindi kandi yibukije abagore ko imirire mibi n’igwingira mubana ari umwanzi w’iterambere ry’umwana n’umuryango. Nimwongere ikibatsi muri gahunda y’igikoni cy’Umudugudu, mutegurire abana indyo yuzuye kugira ngo dufatanye kurandura imirire mibi n’igwingira mubana burundu.”

Ku bijyanye n’ isuku mu murenge wa Muhima 

Dushyire hamwe tugire Kigali icyeye, Itoshye Kandi itekanye

Yibukije kandi ko isuku mu Murenge wa Muhima ari gahunda ikomeye itagomba kuba umunsi umwe, ahubwo igahinduka umuco uhora ugaragara mu bukungu no mu mibereho ya buri munsi.

Yasoje asaba abagore gukomeza kwizigamira, abibutsa ko n’uduke bahabwa cyangwa bakorera buri munsi dushobora kubaka ejo hazaza hihuse.

Abitabiriye aya mahugurwa bishimiye ubumenyi bahawe, bavuga ko bugiye kubabera intwaro yo guteza imbere umuryango no guharanira gusiga izina ryiza.

Umwe muri bo yagize ati:“Ntitugiye kubigumana. Tugiye kuba abavugizi b’amahoro, isuku n’iterambere aho dutuye.”

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *