Kicukiro:Water For People Rwanda mu birori byo kwizihiza imyaka 16, yahaye akarere imodoka shya na moto 2
Kigali, Rwanda – Mu rwego rwo kwizihiza imyaka 16 yo kwitangira guteza imbere amazi meza n’isuku mu Rwanda, Water For People Rwanda yatanze impano ikomeye mu karere ka Kicukiro, igizwe n’imodoka nshya 🚗 na moto 2 🏍️🏍️.
Impano igamije koroshya no kunoza uburyo serivisi z’amazi n’isuku zitangwa ku baturage, by’umwihariko mu bice bitoroshye kugeramo
Umuyobozi wa Water For People Rwanda yavuze ko uyu munsi ari intambwe ikomeye mu rugendo rwabo rw’imyaka 16. “Turishimira kuba twageze kuri uyu mwaka w’ingenzi wujuje imyaka 16, ku rujyendo rujyanye rwo kujyeza amazibmeza ku baturage.


Umuyobozi yakomeje gutangariza abitabiriye ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’ubufatanye n’intego yo kugeza amazi meza kuri buri wese,”
Umuyobozi nshingwabikorwa wa ka Kicukiro bwana Mutsinzi Antoine mu magambo ye ati Ndashimira byimazeyo Water For People Rwanda ku bw’impano y’ingenzi yatanzwe mu karere kacu, igizwe n’imodoka nshya n’imodoka ebyiri za moto.
“Iyi mpano izadufasha kunoza serivisi z’amazi n’isuku no korohereza abaturage bacu kubona amazi meza. Turashimira cyane urugendo rw’imyaka 16 Water For People Rwanda imaze itanga umusanzu w’ingenzi mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bacu.”
Abaturage n’abayobozi b’akarere bishimiye iyi mpano, bavuga ko izafasha mu koroshya imirimo yabo no kugeza amazi meza ku baturage benshi.

Uyu munsi wibutsa uruhare rw’ingenzi rw’imiryango itari iya leta mu guteza imbere serivisi z’amazi n’isuku, no guharanira iterambere rirambye ry’abaturage.Hashimiwe ubufanye bwa Leta y’urwanda,Wasac ndetse na ministeri y’ ibikorwa remezo baborohereza mu mikorere y’ibikorwa byabo bya buri munsi.
💧 #WaterForPeople #Rwanda #Isuku
