ROBA Industries: Uruganda rwahindutse ishema rya Bugesera n’Abanyarwanda muri rusange

ROBA Industries: Uruganda rwahindutse ishema rya Bugesera n’Abanyarwanda muri rusange

Mu Karere ka Bugesera, uruganda ROBA Industries rukomeje kwigaragaza nk’urugero rwiza rw’inganda zikorera Abanyarwanda, zitanga ibicuruzwa bifite ubuziranenge ku giciro cyoroheje. Uru ruganda rukora amavuta yo guteka ya YACU Cooking Oil, sabune zo gufura ndetse n’impapuro z’isuku, bikomeje kwigarurira imitima y’abaturage n’abacuruzi hirya no hino mu gihugu.

 

Abacuruzi bacuruza YACU Cooking Oil bavuga ko bishimira cyane uburyo aya mavuta yitwara ku isoko kubera ubwiza bwayo n’igiciro cyoroheje. Umwe muri bo yagize ati:

“YACU Cooking Oil iraryoha, ntipfundagurika kandi irizewe. Abakiriya bacu barayikunda cyane, ndetse benshi baragaruka kuyigura kubera umusaruro mwiza babona bayikoresheje.”

 

Undi mucuruzi yavuze ko aya mavuta yafashije abaturage benshi gucika ku mavuta ahenze aturuka hanze y’igihugu, ashimangira ko “kugira amavuta meza akorerwa mu Rwanda ni intambwe ikomeye mu kwigira no guteza imbere ubukungu bwacu.”

Umuyobozi wa ROBA Industries, Bapfakurera Robert, avuga ko intego y’uruganda atari ugukora inyungu gusa, ahubwo ari ugutanga umusanzu ufatika mu mibereho y’Abanyarwanda. Yagize ati:

“Twashinze ROBA Industries tugamije guha Abanyarwanda ibicuruzwa byiza, byizewe kandi bihendutse. YACU Cooking Oil ni umusaruro wacu twishimira, kuko wakozwe hubahirijwe amahame yose y’ubuziranenge, ugamije gufasha imiryango guteka neza badahenzwe.”

 

Yakomeje avuga ko uru ruganda rwashyize imbere no guteza akazi urubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera n’ahandi, agira ati:

“Dushyira imbere guha urubyiruko akazi, tukarufasha kwiteza imbere no kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu. Iyo urebye aho rugeze n’aho ruvuye, usanga ROBA Industries ari uruganda rw’Abanyarwanda, rukorera Abanyarwanda.”

 

 

 

 

Si ubuyobozi bw’uruganda gusa bushima uru rugendo, kuko n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagaragaje ko bushimira cyane ROBA Industries uruhare igira mu iterambere ry’akarere, by’umwihariko mu guhanga imirimo no gushyigikira politiki y’igihugu yo guteza imbere inganda zikorerwa mu Rwanda.

 

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko “inganda nka ROBA Industries ari umusingi ukomeye mu iterambere rirambye, kuko zitanga akazi, zigateza imbere ubukungu bw’abaturage kandi zigafasha igihugu kugabanya ibicuruzwa bitumizwa hanze.”

 

ROBA Industries ikomeje guhamagarira Abanyarwanda gukoresha ibikorerwa mu gihugu, by’umwihariko YACU Cooking Oil, sabune zo gufura n’impapuro z’isuku, nk’intambwe iganisha ku bukungu bwigenga n’iterambere rusange.

👉 ROBA Industries – Ubuziranenge, Igiciro cyiza, n’akazi ku Banyarwanda.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *