Yago Pon Dat mu butumwa bukomeye: “Nimunkorere iperereza, nanjye niteguye kubazwa ibyo ndegwa”

Yago Pon Dat mu butumwa bukomeye: “Nimunkorere iperereza, nanjye niteguye kubazwa ibyo ndegwa”

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago Pon Dat, yongeye kuvuga ku cyifuzo cye cyo kugaruka mu Rwanda, ashimangira ko yiteguye kubazwa no kuburanishwa mu gihe yaba hari ibyaha aregwa, ariko na we agasaba ko hakorwa iperereza ku byo amaze igihe avuga.

 

Mu butumwa yashyize hanze, Yago yavuze ko kugeza ubu agihagaze ku byo yatangaje mbere ko yahunze agatsiko k’abantu yavugaga ko bamutezaga ikibazo, asaba ko ibyo birego na byo byakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Yagize ati: “Ndifuza kugaruka mu gihugu cyanjye cy’u Rwanda. N’uyu munsi ndacyabisubiramo ko nahunze agatsiko k’abantu. Niba hari ibyaha ndegwa nzaza mbiregwe, nanjye nimunkorere iperereza ku byo mpora mvuga.”

 

Aya magambo agaragaza ko Yago yifuza gusubira mu gihugu cye mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse akemera gukorana n’inzego z’ubutabera mu gihe haba hari ibyo ashinjwa.

 

Yago Pon Dat amaze igihe atuye muri Uganda nyuma yo kuva mu Rwanda, aho yakomeje ibikorwa bye by’itangazamakuru n’umuziki. Mu bihe bitandukanye yagiye atangaza ko yavuye mu gihugu kubera impamvu z’umutekano we, ibintu byakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro nyarwanda.

 

Kuri ubu, amagambo ye mashya akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe mu bayakurikira bavuga ko ari intambwe igaragaza ubushake bwo gushaka umuti w’ibibazo byamuvuzweho, mu gihe abandi bategereje kureba niba hari igisubizo kizava mu nzego bireba.

 

Kugeza ubu nta rwego rwa Leta cyangwa urw’ubutabera rwari rwatangaza icyo ruvuga kuri ubu busabe bwa Yago Pon Dat bwo gutaha mu Rwanda no gukorerwa iperereza ku byo avuga ko byatumye ava mu gihugu.

 

Naramuka agarutse mu Rwanda, byaba ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’uyu munyamakuru n’umuhanzi umaze imyaka agarukwaho cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *