“Yarabafatiranye!”—CLADHO ivuga ko amasezerano ya Vestine na Dorcas ashobora kuba arimo icyaha cyo gushakira indonke mu bana
Impaka zikomeje kwiyongera ku masezerano yari ahuje itsinda rya Vestine na Dorcas na MIE Entertainment, nyuma y’uko ushinzwe guhuza gahunda za CLADHO, Evariste Murwanashyaka, avuze ko niba koko aya masezerano yarashyizweho umukono n’aba bahanzikazi bakiri munsi y’imyaka 18, ashobora kuba arimo icyaha cyo gushakira indonke mu bana.
Mu kiganiro cyagarutse kuri aya masezerano amaze iminsi ateza impaka ku mbuga nkoranyambaga no mu bakurikiranira hafi imyidagaduro, Muranashyaka yavuze ko hari ibibazo bikomeye bikwiye gusuzumwa n’inzego zibishinzwe.
Yagize ati: “Yarabafatiranye. Aya masezerano niba yarabaye bano bana bari munsi ya 18 harimo icyaha cyo gushakira indonke mu bana.”

Aya magambo aje nyuma y’uko hatangiye kujya hanze amakuru y’ingingo zikubiye muri aya masezerano, cyane cyane izijyanye n’uburenganzira ku bihangano bya Vestine na Dorcas.
Indirimbo zose zaba ari iza MIE Entertainment
Ingingo zagaragaye muri aya masezerano zerekana ko uburenganzira bwose ku ndirimbo zakozwe mu gihe cy’ubufatanye bw’aba bahanzi na MIE Entertainment bwari ubwa sosiyete yabashoragamo amafaranga.
Ibi bivuze ko indirimbo zose zakunzwe zirimo izabamamarije izina rikomeye mu muziki wa Gospel, zaba zigenzurwa na MIE Entertainment aho kugenzurwa n’abazihimbye kandi baziririmbye.
Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko iyo amasezerano nk’aya akozwe n’umuntu utarageza imyaka y’ubukure, bishobora guteza impaka zikomeye ku buryo yashyizweho n’uburyo yakubahirizwa.
Buri ndirimbo ifite agaciro ka Miliyoni 5 Frw
Ikindi cyatunguranye benshi ni ingingo ivuga ko umuhanzi ushaka gutandukana n’umushoramari ariko akajyana ibihangano bye, asabwa kubanza kubigura.
Muri aya masezerano, buri ndirimbo yagenewe agaciro ka Miliyoni 5 Frw.
Iyo urebye umubare w’indirimbo Vestine na Dorcas bakoze binyuze muri MIE Music, bivugwa ko ari nibura 12. Ibi bivuze ko kugira ngo begukane uburenganzira ku ndirimbo zabo zose bashobora gusabwa kwishyura amafaranga agera kuri Miliyoni 60 Frw.
Ni umubare watunguye benshi, bamwe bakibaza uburyo abahanzi bakiri bato bashoboraga kwemera cyangwa gusobanukirwa neza ingaruka z’aya masezerano ku hazaza h’ibihangano byabo.
Ese amategeko yavuga iki?
Mu Rwanda no mu bindi bihugu byinshi, abana bafite uburenganzira bwihariye bwo kurindwa ibikorwa byose bishobora kubabyarira igihombo cyangwa kubakoreshwa mu nyungu z’abandi.
Ni yo mpamvu amagambo ya Perezida wa CLADHO yakanguye impaka nshya, aho bamwe batangiye kwibaza niba aya masezerano yarubahirije amategeko arengera abana cyangwa niba hari ingingo zakwibazwaho n’inkiko igihe ikibazo cyashyikirizwa ubutabera.
Nubwo MIE Entertainment ndetse n’abahagarariye Vestine na Dorcas bataragira icyo batangaza ku mugaragaro ku byatangajwe na CLADHO, iyi dosiye ikomeje gukurikiranwa n’amaso ya benshi.
Kuri ubu, ikibazo gikomeje kwibazwa ni kimwe: Ese koko aba bahanzikazi bashobora gusabwa Miliyoni 60 Frw kugira ngo begukane indirimbo zabo, cyangwa aya masezerano ashobora guteshwa agaciro kubera imyaka bari bafite igihe yasinywaga?
Ni ikibazo gishobora guhindura byinshi mu mikoranire iri hagati y’abahanzi bato n’abashoramari mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.
Inkuru iracyakurikiranwa……
