Byongeye! Impanuka ya Moto ya Spiro i Nyamirambo Yatumye Abaturage Bongera Gutabaza ku Mutekano Wazo

Impanuka yahuje imodoka na moto y’amashanyarazi yo mu bwoko bwa Spiro yabereye mu Murenge wa Nyarugenge, mu gace ka Nyamirambo werekeza ahazwi nko muri 40 hafi ya kwa Mutwe, yongeye gukangura impungenge z’abaturage ku mutekano w’izi moto zikomeje kwiyongera ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

 

Amakuru aturuka aho impanuka yabereye avuga ko imodoka yari iri kwambukiranya umuhanda yagonganye na moto ya Spiro yari yerekeje muri 40, bituma ibinyabiziga byombi byangirika bikomeye.

 

Nubwo impanuka yari ikomeye, ku bw’amahirwe nta muntu wahasize ubuzima cyangwa ngo akomereke bikabije.

Abaturage bari hafi y’aho byabereye bavuga ko iyi mpanuka yongeye kuzamura impaka ku mikorere ya moto za Spiro, aho bamwe bagaragaza impungenge zishingiye ku mutekano wazo ndetse n’ibibazo bavuga ko bikunze kuvugwa kuri feri zazo.

Umwe mu baturage yagize ati: “Izi moto za Spiro zikomeje kugira uruhare runini mu bwikorezi, ariko hakwiye gukorwa igenzura ryimbitse ku mutekano wazo kuko impanuka zimwe na zimwe zikomeje kuzigaragaraho.”

 

Abaturage basaba inzego zibishinzwe gukomeza kugenzura imikorere y’izi moto ndetse no gukangurira abazitwara kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zishobora gushyira ubuzima bw’abakoresha umuhanda mu kaga.

 

Icyateye iyi mpanuka kiracyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *