Bebe Cool yavuze ko ahagaritse ikibazo yari afitanye na Mutesi Jolly nyuma yo kugirwa inama na Muhoozi Kainerugaba
Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Moses Ssali (Bebe Cool), yatangaje ko ahagaritse ikibazo yari amaze iminsi afitanye na Mutesi Jolly nyuma yo kugirana ibiganiro na Muhoozi Kainerugaba.
Mu butumwa yashyize hanze, Bebe Cool yavuze ko yakiriye telefoni ya Muhoozi Kainerugaba wamugiriye inama yo guhagarika iyi mpaka ndetse agasiba ubutumwa yari yaratangaje ku rubuga rwa X, aho yari yavuze ko afite ibirego arega Mutesi Jolly.
Bebe Cool yagize ati:
> “Muri iki gitondo, nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo kiri hagati yanjye na Jolly. Nk’umuntu mukuru kuri njye kandi akaba n’umuyobozi, yansabye guhagarika iki kibazo, nkasiba ubutumwa nari natangaje kuri X, maze tugashaka uko tugikemura mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga.”

Yakomeje avuga ko yashimiye Muhoozi Kainerugaba ku nama yamugiriye kandi ko yemeye kuyikurikiza kugira ngo iki kibazo gikemurwe mu nzira y’ibiganiro aho gukomeza kugishyira mu ruhame.
Iri tangazo rije nyuma y’iminsi mike havugwa ubushyamirane hagati ya Bebe Cool na Mutesi Jolly, aho impande zombi zari zatangiye gutanga amakuru anyuranye ku byavugwaga hagati yazo.
Kugeza ubu, Mutesi Jolly ntaragira icyo atangaza ku cyemezo cya Bebe Cool cyo guhagarika iki kibazo no gushaka uko cyakemurwa mu bwumvikane.
Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko inama ya Muhoozi Kainerugaba ishobora gutuma impande zombi zicara zikaganira mu ituze, bityo ikibazo cyari cyatangiye gukurura impaka ku mbuga nkoranyambaga kikarangira hadakenewe gukomeza guterana amagambo mu ruhame.
