Nyuma yo gufungwa, NTV Uganda na Daily Monitor zigiye kugaruka: abakozi bamwe bashobora gusezererwa
Ibinyamakuru bikomeye muri Uganda, NTV Uganda na Daily Monitor, biteganyijwe ko byongera gukora mu kwezi kwa Kanama nyuma y’uko nyirabyo, Nation Media Group (NMG), bivugwa ko yumvikanye na Leta ya Uganda ku ngamba zo gukemura ikibazo cyatumye ibikorwa byabyo bihagarara.
Mu gihe iyi sosiyete iri gutegura gusubukura ibikorwa, hatangajwe ko ishobora kugira ivugurura rigamije kugabanya ibibazo by’imikorere. Bamwe mu bakozi bashobora kongera amahugurwa cyangwa gusubira ku ishuri kugira ngo bongere ubumenyi, mu gihe abandi bashobora kwimurirwa mu bindi bihugu aho Nation Media Group ikorera birimo Kenya na Tanzania.
Hari kandi amakuru avuga ko bamwe mu bakozi bashobora kuva muri sosiyete bagahabwa indishyi zo gutandukana n’akazi zingana n’umushahara w’amezi atandatu.
Gufungwa kwa NTV Uganda na Daily Monitor kwari kwateje impungenge mu rwego rw’itangazamakuru muri Uganda, aho benshi basabye ko haboneka igisubizo kirinda imikorere y’ibitangazamakuru byigenga n’ubwisanzure bwo gutanga amakuru.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
Niba ufite amakuru, ibitekerezo cyangwa ibikorwa ushaka ko tumenyekanisha, twandikire kuri WhatsApp.
