Nyarugenge -Kigali: Abaturage barashimira kampani ya GAMICO LTD yabakoreye umuhanda Ruliba-Mwendo unyura mu Gishanga

Nyarugenge -Kigali: Abaturage barashimira kampani ya GAMICO LTD yabakoreye umuhanda Ruliba-Mwendo unyura mu Gishanga

Abaturage batuye mu murenge wa Kigali mu tugari twa Ruliba na Mwendo barashima kampani icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kigali yitwa GAMICO LTD,yabakoreye umuhanda wari barangiritse ku buryo kubabije kugeza naho bari barasigaye hawuhingamo umuceeri.

Uyu muhanda wakoreshwaga n’abaturage baturuka cyangwa bagana mu bice bya Mwendo na Karama abandi bakomeza za Ruyenzi.

Umuhanda unyura mu Gishanga cya Ruliba -Mwendo ninyabagendwa
Inzira z’amazi zubakiwe mu buryo bukomeye
Abadepite n’inzego z’ubuyobozi basuye uyu muhanda nyuma y’umuganda rusange
Abahinzi b’umuceeri muri iki gishanga barishimira uyu muhanda

Abaturage cyane cyane abahinzi b’umuceeri muri iki Gishanga bavuga ko uyu muhanda wabahinduriye amateka ku buryo n’umusaruro wabo atacyangirikira mu murima.

Uyu muhanda watumye amazi yabangirizaga imyaka ahabwa inzira ubu bakaba beza neza ntakibazo.Kampani ya GAMICO LTD imaze gukora ibikorwa byinshi bitandukanye harimo kwegereza abaturage amazi meza,,gufasha abatishoye harimo no kubegereza ibikorwa remezo nk’imihanda n’ibindi.

Abadepite n’inzego z’umutekano zasuye uyu muhanda.

Nyuma y’umuganda rusange wakorewe muri uyu murenge wa Kigali witabiriwe n’abadepite mu nteko nshingamategeko aho bifatanyije n’abaturage ku gutera ibiti bisaga 1500,baboneyeho gusuura uyu muhanda.Aba badepite nabo kimwe nk’abaturage bashimiye kampani ya GAMICO LTD ibikorwa byiza ikorera abaturage harimo n’uyu muhanda wari warangiritse utakiri nyabagendwa,ariko Ubu ukaba ukoreshwa neza ntankomyi,ku baturage ndetse n’imodoka zikaba ziwugendamo ntakabuza.

Abadepite n’inzego z’ubuyobozi basuye uyu muhanda
Umuyobozi wa GAMICO LTD asobanurira abadepite n’inzego z’ubuyobozi basuye uyu muhanda

Umuyobozi wa Kampani GAMICO mining ltd Jean Philippe Ndagijimana aherutse gutangaza ko atari ubwambere bagiye gukora ibikorwa bifitiye abaturage akamaro bityo ko kugira uruhare mu kubaka umuhanda uzagirira inyungu abaturage nabo babyishimira kuko imvune bahuraga nazo bajya kuzenguruka kugira bagere kuri kaburimbo zigaragarira buri wese.

 

 

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *