Inkuru Ibabaje: Uwahoze Ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, Avugwaho Kuremba

Inkuru Ibabaje: Uwahoze Ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among, Avugwaho Kuremba

KAMPALA, UGANDA – Amakuru ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga aravuga ko Anita Annet Among, uvugwa nk’uwigeze kuyobora Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yaba arembeye mu bitaro nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cy’uburwayi.

 

Nk’uko ayo makuru ataremezwa ku mugaragaro abivuga, Among yaba afite ikibazo cyo kuziba kw’imitsi y’amaraso mu maguru (blood clots), ibintu bivugwa ko byatumye atabasha kugenda. Gusa kugeza ubu nta tangazo rasmi riratangazwa n’abaganga be, abo mu muryango we cyangwa urwego urwo ari rwo rwose rwemeza ayo makuru.

 

Iyi nkuru yakanguye benshi muri Uganda no mu bindi bihugu, aho abatari bake bakomeje kugaragaza impungenge zabo no kumwifuriza gukira vuba. Ku mbuga nkoranyambaga, ubutumwa bwo kumusabira no kumwihanganisha burakomeje gusangizwa n’abamukurikira ndetse n’abanyapolitiki batandukanye.

Abasesenguzi mu by’ubuzima bavuga ko ikibazo cyo kuziba kw’imitsi y’amaraso gishobora kugira ingaruka zikomeye iyo kidatahuwe cyangwa ngo kivurwe hakiri kare. Icyakora, ku kibazo cya Among, amakuru arambuye ku buzima bwe aracyari make kandi nta rwego rwabihamirije.

 

Aya makuru yongeye kwibutsa benshi ko ubuzima bw’umuntu bushobora guhinduka mu kanya gato, bituma abantu benshi basaba ko yakomeza gusabirwa no gushyigikirwa muri ibi bihe bikomeye.

 

Kugeza ubu, amakuru akomeje gukusanywa no kugenzurwa kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibivugwa ku buzima bwe.

Inkuru Iracyakurikiranwa

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *