Gasabo: Abaturage baratabaza ubuyobozi kubera ikiraro cya Karuruma-Cyuga gishaje, imodoka ziri kugwamo
Abaturage batuye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, kimwe n’abakoresha umuhanda uhuza Karuruma na Cyuga, bavuga ko bafite impungenge zikomeye z’umutekano w’ikiraro kiri muri ako gace, bavuga ko kimaze gusaza ndetse kikaba gishobora guteza impanuka zikomeye igihe cyose kidasanwe.
Izi mpungenge zongeye gukaza umurego nyuma y’uko kuri uyu wa 25 Nyakanga 2026 imodoka ikoze impanuka ikagwa muri icyo kiraro, bikavugwa ko yabaye ihafatiwe mu gihe abaturage bari bagerageza gutabara.
Abaturage bavuga ko icyo kiraro kimaze igihe kigaragaza ibimenyetso byo gusaza, ariko ntihagire igikorwa gifatika cyo kugisana cyangwa kugihindura, ibintu bavuga ko bishyira ubuzima bw’abahanyura mu kaga buri munsi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Duhora dutinya kukinyuraho cyane cyane nijoro cyangwa mu mvura. Uyu munsi imodoka ihagwiriye ni ikimenyetso ko igihe kigeze ngo ubuyobozi butabare mbere y’uko hapfa abantu.”
Abakoresha uwo muhanda bavuga ko ari inzira yifashishwa n’abaturage benshi ndetse n’ibinyabiziga bitwara abantu n’ibicuruzwa, bityo bakaba basaba Umujyi wa Kigali n’izindi nzego zibishinzwe kwihutira gusana icyo kiraro mbere y’uko habaho impanuka zikomeye kurushaho.
Ibi bibaye mu gihe ikibazo cy’ibiraro n’imihanda ishaje mu bice bitandukanye bya Kigali cyakunze kugarukwaho n’abaturage ndetse n’inzego zifata ibyemezo, zisabwa kwihutisha ibikorwa remezo bigamije kurushaho kurinda ubuzima bw’abaturage.
(Src gatete Muhamoud on x)
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
*Ufite amakuru cyangwa ikibazo ushaka ko Uruvugiro.rw rukurikirana? Watwandikira kuri WhatsApp cyangwa ukadusangiza amakuru yawe kugira ngo agere ku baturage.*
