Ibiyobyabwenge bikomeje guteza urugomo i Nyarugenge; abaturage batakambiye inzego z’umutekano gutabara aba bana hakiri kare

Ibiyobyabwenge bikomeje guteza urugomo i Nyarugenge; abaturage batakambiye inzego z’umutekano gutabara aba bana hakiri kare

Kigali – Abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko batewe impungenge n’urubyiruko rukomeje kwishora mu biyobyabwenge, bakavuga ko usibye kwangiza ubuzima bwabwo, byanatangiye guteza urugomo rubangamira umutekano w’abaturage.

 

Bavuga ko hari abasore bakunze guhurira hamwe bakanywa ibiyobyabwenge, nyuma bagatangira gushyamirana no gukubitana, bamwe bagakomereka bikomeye. Hari n’abavuga ko bamwe bakubiswe ibintu bikomeye mu mutwe n’abo bari basangiye ibiyobyabwenge, bikabaviramo ibikomere.

 

Iki kibazo ngo gikunze kugaragara cyane mu gace ka Biryogo, ahazwi nka Kwa Gahwita, ndetse no munsi y’umuhanda ugana mu Gitega, ahazwi ku izina rya California, aho abaturage bavuga ko hakunze guhurira abantu banywa ibiyobyabwenge.

Umwe mu baturage yagize ati: “Turasaba inzego z’umutekano kudufasha. Aba bana na bo ni Abanyarwanda bakeneye gutabarwa no gusubizwa mu buzima busanzwe, ariko natwe umutekano wacu ugomba kurindwa kuko iyo banyweye ibiyobyabwenge batangira kurwana no guteza umutekano muke.”

Abaturage bavuga ko bafite impungenge ko ikibazo gishobora kurushaho gukomera mu gihe nta ngamba zihuse zifatwa. Basaba ko hakazwa amarondo, hagakumirwa icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse hakanashyirwa imbaraga mu gufasha urubyiruko rwababaswe na byo kubona ubufasha n’inyigisho zabafasha kubivamo.

Bashimangira ko gukumira ibiyobyabwenge atari ukurinda umutekano w’abaturage gusa, ahubwo ari no gutabara ubuzima bw’urubyiruko rukomeje kubyangirizwamo ejo hazaza.

Mu gihe iyi nkuru yategurwaga, inzego z’umutekano ntizari zatangaza icyo zivuga ku birego by’abaturage.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

 

Kubasha kuduha amakuru cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, batwandikira kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *