Biryogo, Nyarugenge: Umuganda rusange wo ku wa 25 Nyakanga 2026 wongeye gushimangira ko isuku ari ishingiro ry’iterambere
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25 Nyakanga 2026, hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge habereye umuganda rusange ngarukakwezi, aho abaturage bifatanyije n’inzego zitandukanye mu bikorwa byo kwimakaza isuku no kubungabunga ibidukikije.
By’umwihariko, mu Murenge wa Nyarugenge, umuganda wabereye muri Car Free Zone Biryogo, ahazwi nko mu Marange, witabirwa n’abaturage bahaturiye, abahacururiza, abayobozi b’inzego zitandukanye, urubyiruko rw’Abakorerabushake (Youth Volunteers) n’abandi bafatanyabikorwa.
Ibikorwa byibanze ku gusukura imihanda, gukusanya imyanda no gutunganya ahantu hahurira abantu benshi, mu rwego rwo gukomeza gushyira mu bikorwa intego y’Umujyi wa Kigali igira iti: “Kigali Isukuye kandi Ikeye.”


Abaturage bitabiriye umuganda bagaragaje ko kuwitabira ari inshingano za buri wese kandi ko ugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage no guteza imbere isura y’umujyi.
Umwe mu baturage yagize ati: “Umuganda utuma aho dutuye hasa neza, ukarwanya indwara ziterwa n’umwanda kandi ukaduhuza nk’abaturage. Twifuza ko buri wese awitabira kandi akarangwa n’isuku buri munsi.”
Abacuruzi bakorera muri Car Free Zone Biryogo na bo bavuga ko isuku ari kimwe mu bituma abakiliya bagirira icyizere aho bakorera, bityo bakiyemeza gukomeza kuyibungabunga no gushishikariza abandi kuyigira umuco.
Mu butumwa bwatangiwe muri uyu muganda, abaturage bibukijwe ko isuku itarangirira ku munsi w’umuganda gusa, ahubwo ko ikwiye kuranga imibereho ya buri munsi. Bashishikarijwe kujugunya imyanda ahabugenewe, kubungabunga ibikorwa remezo no kugira uruhare mu kurinda isuku y’aho batuye n’aho bakorera.
Leta y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturage kugira isuku umuco uhoraho, igaragaza ko ari imwe mu nkingi z’ubuzima bwiza, kurengera ibidukikije no guteza imbere igihugu. Umuganda rusange ukomeje kuba kimwe mu bikorwa bihuriza hamwe Abanyarwanda mu kubaka igihugu gifite isuku, ubufatanye n’iterambere rirambye.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
Ufite amakuru cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe kuri Uruvugiro.rw? Twandikire kuri WhatsApp, tubitangaze mu buryo bwihuse kandi bw’umwuga.
