Uganda: Umugabo yatawe muri yombi agerageza kubitsa amadolari y’amiganano muri banki
Polisi yo mu Karere ka Iganga muri Uganda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kugerageza kubitsa muri Finance Trust Bank inoti z’amadolari ya Amerika z’amiganano.
Amakuru yatangajwe na Polisi agaragaza ko uyu mugabo, witwa Magezi Edward, yari yagiye kubitsa amafaranga muri iyo banki, ariko abakozi bayo bagira amakenga ku noti yari afite bahita bamenyesha inzego z’umutekano. Polisi yahise ihagera imuta muri yombi mbere y’uko iryo gurisha rirangira.
Mu iperereza ry’ibanze, Polisi yavuze ko yasanganye uwo mugabo inoti 98 za US$100, zikekwa kuba ari iz’amiganano. Hanasanzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo flash storage devices, byafashwe kugira ngo bisuzumwe harebwe niba bifitanye isano n’iki cyaha.
Uyu mugabo afungiye kuri Iganga Central Police Station, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga n’uko yaba afitanye isano n’itsinda rikora ibyaha byo gucuruza amafaranga y’amiganano.
Polisi ya Uganda yasabye abaturage n’ibigo by’imari gukomeza kugira amakenga no gutanga amakuru igihe babonye amafaranga bakeka ko ari ay’amiganano cyangwa ibikorwa byose bikemangwa mu rwego rw’imari.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
*Ufite amakuru cyangwa igikorwa ushaka ko gitangazwa, twandikire kuri WhatsApp cyangwa unyuze ku rubuga rwa Uruvugiro.rw.*
