Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abantu 17 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abantu 17 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubujura

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abantu 17 bakekwaho ibikorwa bitandukanye by’ubujura nyuma y’ibirego by’abaturage bo mu Mirenge ya Bumbogo na Kinyinya bavuga ko bamaze igihe bazengerezwa n’abajura.

Mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Ngara, Umudugudu wa Birembo, ahagana saa tanu z’ijoro, hafashwe abantu barindwi bakekwaho gutega abaturage bakabambura ibyabo ndetse no gutobora amazu bakiba ibikoresho byo mu rugo. Aba bakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo mu gihe iperereza rikomeje.

Bukeye bwaho, tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu rukerera rwo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu, mu Midugudu ya Nyakabungo na Giheka, hafatiwe abandi bantu 10 bakekwaho gutega abaturage bazindukira mu kazi bakabambura telefone zigendanwa n’amafaranga. Na bo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinyinya kugira ngo bakurikiranwe n’inzego zibishinzwe.

Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abafite ingeso y’ubujura ko nta bwihisho bafite, ibasaba kubireka bagashaka ibikorwa byemewe n’amategeko bibateza imbere.

Yanibukije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakekwaho ibyaha no kujya batanga ibirego igihe bahuye n’ubujura kugira ngo ababugizemo uruhare bakurikiranwe hakiri kare.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.

Ufite amakuru cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe, twandikire kuri WhatsApp.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *