Uganda: Polisi Yifashishije Imbwa ya K-9 Ikurikirana Umujura Igaruza Ibintu Byari Byibwe

Uganda: Polisi Yifashishije Imbwa ya K-9 Ikurikirana Umujura Igaruza Ibintu Byari Byibwe

Polisi ya Uganda ikorera mu Karere ka Bugiri yatangaje ko ishami rya K-9 ryafashije mu gukurikirana no kugaruza ibikoresho bitandukanye byari byibwe mu gitero cy’ubujura cyabaye nijoro mu Kagari ka Kimombasa.

Nk’uko Polisi ibitangaza, imbwa ya K-9 yitwa Monica yakurikiranye ibimenyetso ku ntera ya metero 900 kugeza igeze ku rugo rw’ukekwaho ubu bujura. Aho ni ho habonetse ibikoresho byari byaribwe birimo ishuka rimwe, agafuka ko gushyiramo amasahani (plate stand), intebe ebyiri, imashini yumisha umusatsi (hair drier), ibitambaro, indobo ndetse n’amatapi.

Polisi yavuze ko ukekwa witwa Teete yahise atoroka mbere y’uko afatwa, ariko iperereza rikomeje kugira ngo afatwe agezwe imbere y’ubutabera.

Abaturage basabwe gukomeza gutanga amakuru yafasha mu gufata abakekwaho ibyaha no kurushaho gukorana bya hafi n’inzego z’umutekano mu kurwanya ubujura.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

📲 Ufite amakuru ushaka ko atangazwa cyangwa ushaka kwamamaza ibikorwa byawe kuri Uruvugiro.rw, twandikire kuri WhatsApp: +250 785 026 490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *