Uyu munsi tariki 31/08/2024,mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali hakozwe umuhanda rusange usoza ukwezi kwa Munani umwaka wa 2024.
Minisitiri Musabyimana ari kumwe n’abaturage mu muganda mu murenge wa Muhima
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abaturage bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi,inzego z’umutekano, ba rwiyemezamirimo batandukanye bakorera muri uyu murenge wa Muhima.
Minisitiri Musabyimana Jean-Claude ari kumwe na Ingangare Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge
Uyu muganda rusange wakorewe mu gishanga mu gishanga cya Nyabugogo mu rwego rwo kubungangabunga ibidukikije.
Mw’ijambo rye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana Musabyimana Jean-Claude yatangiye ashimira abaturage mu gikorwa bakoze giheruka cyo kwitorera umukuru w’igihugu,ko babikoze neza, ndetse abibutsa ko cya gikumwe bateye ari amasezerano bakoze biyemeza gufatanya n’uwo bitoreye ariwe Nyakwubahwa Paul Kagame mu guteza imbere igihugu.
Mukandoli Grace Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Abaturage bashimira bashimiwe umukuru w’igihugu Paul Kagame ibyiza amaze kubagezaho
Umufatanyabikorwa w’umurenge wa Muhima Elvis Tuyishime nawe witabiriye umuganda
Yabibukije kandi ko iyi myaka 5 itangiye ya Manda nshya ari ugukoracyane batitangiye itama, bagaha abana ubirenganzira bwabo bwo kwiga,bakarwanya igwingira,birinda imirire mibi, Abaturage bakishyura Ubwisungane mu kw’ivuza ntihagire urembera mu rugo.Bakirinda kugurisha ibyo bafite bivuza k’uko kudatanga Mituelle bikenesha umuryango.
Minisitiri Musabyimana Jean-Claude yagurutse Ku ba babyeyi batita ku bana bagashiduka abbaye za mayibobo bakunze kwita za “Marine” usanga mu bishanga bagateza umutekano mucye muri uyu murenge wa Muhima.
Yanavuze kuri gahunda ya Gira w’igire gahunda iha amahirwe abadafite amikoro, bagafashwa mu gihe cy’imyaka 2, bakava ku rwego rumwe bakajya ku rundi.
Yibukije Abaturage kurwangwa n’isuku mu ngo batuyemo, bibuka ko isuku ariyo soko z’ubuzima.Yasabye abaturage kubungangabunga ibidukikije, birinda kwangiza ibishanga n’imbago zabyo. Yagurutse Ku bubatse mu bishanga nk’abafite amasitasiyo ya Essence kimwe n’ibindi bikorwa ko bagirwa inama bakimuka hakiri kare bagakuriza amabwiriza y’umyubakire n’imiturire badateje ibibazo.