Umujyi wa Kigali wakemuye ikibazo cy’urumuri rudahagije muri Kigali Pelé Stadium

Umujyi wa Kigali wakemuye ikibazo cy’urumuri rudahagije muri Kigali Pelé Stadium

Moteri igomba kuzajya yifashishwa mu gucana amatara yo kuri Kigali Pelé Stadium yahageze nyuma y’uko ibaye ikibazo cyahagurukije inzego nkuru z’igihugu.

 

Umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko “moteri yabonetse, irizewe kandi ifite ubushobozi bwo gucana stade. Ibikorwa bigiye kongera bibe mu buryo busanzwe.”

Ni moteri yaje ifite imbaraga zo kuba yacana amatara yose ya stade kandi igihe icyo ari cyo cyose kuko ifite ubushobozi bwa Kva 1000, mu gihe iyari isanzwe yari Kva 400.

Ikibazo cy’iyi moteri cyari kimaze igihe kinini kuko uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.

Impaka zijyanye na moteri yo kuri Kigali Pelé Stadium zagarutsweho ubwo Umujyi wa Kigali wamenyeshaga Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko imikino ya nijoro idashobora kuhakinirwa kubera ikibazo cya moteri kitarakemuka.

Ibi ni ibyabaye mu gihe Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyo stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024, saa kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Nyuma y’ibi byose, Perezida Kagame yanyujije ku rubuga rwa X ku mugoroba asubiza Umujyi wa Kigali wari wanditse uvuga ko icyo kibazo kiri gushakirwa umuti urambye, ati “Ibi ni ibintu bitagakwiye kuba byarabayeho na mbere hose”.

Umujyi wa Kigali wahise utumiza moteri ifite ubushobozi busabwa yari kuzagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere, gusa mu buryo bwihuse yahise iboneka mu minsi 10 gusa.

Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kugira ngo badusobanurire uburyo iyi moteri yabonetsemo, ntitwabasha kubabona ku murongo wa telefoni.

Moteri nshya yageze muri Kigali Pelé Stadium

Moteri iracyari mu modoka yayigeje i Nyamirambo hategerejwe indi mashini yayiteruramo

Moteri yazanywe ifite ubushobozi bwo gucana amatara yose ya Kigali Pelé Stadium

Moteri yari itegerejwe mu mezi atatu yabonetse mu minsi 10 gusa

Moteri nshya igiye gushyirwa muri Kigali Pelé Stadium ikubye iyari isanzwe inshuro 2,5 mu bushobozi

Ikibazo cy’urumuri muri Kigali Pelé Stadium kigiye kuba amateka

Umujyi wa Kigali wakemuye ikibazo cy’urumuri rudahagije muri Kigali Pelé Stadium

Moteri nshya ifite ubushobozi bwa Kva 1000

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *