Gasabo-Remera: Hatangijwe ubukangurambaga bw’isuku n’isukura buzamara amezi 2
Gasabo-Remera: Ubuyobozi bw’umurenge wa Remera bufatanyije n’abaturage n’urubyiruko rukiri ruto, bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bw’isuku n’isukura guhera mw’isibo,buzamara amezi 2.


Iki gikorwa cyabanjirijwe n’umuganda wakorewe mu gishanga gitandukanya Akagari ka Kibagabaga ko mu murenge wa kimoronko,na Nyabisindu muri Remera.Hatoraguwe amacupa n’indi myanda mu rwego rwo kwimakaza isuku muri aka gace.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera RUGABABIRWA DEO,yasabye Abaturage n’urubyiruko guhorana isuku aho batuye guhera mw’isibo ndetse naho bakorera mu rwego rwo kwirinda indwara ziterwa n’umwanda,bagutunga agatoki abitwikira ijoro bakajya kujugunya ibishingwe mu gishanga,birengajie ko aya macupa banyanyagiza yangiza ibidukikije,ubikora yibuke ko bihanwa n’amategeko.

Mu bindi bikorwa byakozwe harimo no gusinya imihigo hagati y’abayobozi b’utugari n’Umunyamabanga shingwabikorwa w’umurenge,aho yabasabye kugenzura isuku n’ubwo byari bisanzwe bikorwa ariko bakarushaho kumanuka bakagenzura isuku guhera mu ngo z’abaturage n’uburyo imyanda ikusanywamo kugeza abashinzwe kuyitwara bayipakiye akajwanwa ahabugenewe.


Yabibukije ko ubu bukangurambaga burimo ibihembo bishimishije kubakoze neza,kandi yemeza adashidikanya ko byagerwaho ubuyobozi bufatanyije n’abaturage muri rusange.

Akarere ka Gasabo gafite imirenge 15: Bumbogo, Gatsata, Gikomero, Gisozi, Jabana, Jali, Kacyiru, Kimihurura, Kimironko, Kinyinya, Ndera, Nduba, Remera, Rusororo, Rutunga.Byumwihariko umurenge wa Remera ukagira utugari 4. Ari two Rukiri 1,Rukiri II,Nyabisindu,na Nyarutarama.
