Kicukiro-Nyanza abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke muri gare mu masaha y’ikigoroba.

Kicukiro-Nyanza abaturage bahangayikishijwe n’umutekano muke muri gare mu masaha y’ikigoroba.

Gare ya Kicukiro-nyanza: Abaturage bakorera muri gare ya nyanza kicukiro bavuga ko bahangayikishijwe n’umutekano muke mu masaha ya nimugoroba.

Bavuga ko hari insoresore zigabiza gare zikaza zikurura abantu baturutse mu ntara nahandi hose mu modoka za coaster, bategereje kwerekeza mu bindi byerekezo.

Ubwo twahageraga  mu masaha y’umugoroba saa mbiri n’iminota itanu twahasanze insoresore, zimwe zifite utuyoga mu mifuka abandi basinze baborewe, ku buryo buri muntu wese wasohokaga mu modoka bamukurubanaga.

Izi nsoresore ziba zibungabunga muri coaster ziba ziparitse ziturutse mu ntara

Abaturage bakeneye umutekano usesuye cyane muri aya masaha y’umugoroba ndetse bakabakiza n’izi nsoresore zibabuzaumutekano.

Barasaba inzego zitandukanye z’ubuyobozi harimo iza polisi kuhashira imbaraga cyane cyane muri aya masaha y’umugoroba, bakirukana izi nsoresore hanyuma bagashyiraho n’amasaha ntarengwa ya gare kuba igikora cyangwa ayo guyifunga.

Usibye no muri gare ndetse no hanze yaho usanga bigabije imihanda bihinduye abapakira abagenzi.

Bemeza ko hari raporo zijya zikorwa kuri izi nsoresore zimwe  zigafungwa ariko bajya kubona bakabona baragarutse.

Abahakorera bemeza ko hari igihe bahutaza abaturage rimwe na rimwe bakabatwara utwabo, abandi bakarya ibyo bagurisha  ntibishyure, ndetse bakabura n’aho babariza.

Umwe mu bahaye ikinyamakuru uruvugiro amakuru. Yagitangarije ko hari umunsi umwe bigeze gukurubana umugore utwite hafi yo kumukubita hasi.”Ati nari mpari ndeeba n’amaso yanjye umugore yaraje aturutse Bugesera-nyamata, nuko ageze hano agisohoka muri kwasiteri, umwe muri izi nsoresore aba amwambuye ishakoshi atangira kumukurura ngo aramwereka izijya Nyabugogo,habuze gato ngo yikubite hasi,anyereye hano kuri iyi burudire.

Undi mu mubyeyi witwa Dancila Uwimana uhakorera nawe yatangarije ikinyamakuru uruvugiro ko hari agashyamba kaba munsi ya gare ari naho birirwa bari kunywa ibiyobyabwenge n’utuyoga tugura make bategereje ko umugoroba utaha bakaza kubuza umudendezo abakiriya ndetse n’abagenzi.

Barasaba inzego z umutekano kubacungira umutekano ndetse no kwirukana izi nsoresore zibabuza amahwemo

Dancilla akomeza agira ati “Bazi ko nimugoroba security yo muri gare iba yarangije akazi,noneho byagera nimugoroba ugasanga izi nsoresore zigabije gare baba basinze bakatubuza umutekano ukinga agakinga ariko udakinze agomba kuba maso kuko niyo haza umwe muri bo,agafata ikintu kumwishyuza biba ikibazo.nukuvuga ngo rero. Gare ya nyanza ikeneye umutekano.Ni ukuvuga ngo hano munsi ya gare ya agashyamba gahari niho usanga izo nsoresore ziba ziri zakoranye, ziri kunywa ibiyobyabwenge”.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa kigali CIP Gahonzire Wellars yatangarije ikinyamakuru uruvugiro.rw ko muri gare habamo post ya polisi ndetse ko bagiye gukaza umutekano nubwo nta muturage wari wabagana ngo abagezaho iki kibazo, ariko ko bagiye kongera imbaraga cyane cyane muri ako gashyamba bavuga kari munsi ya gare ndetse n’ibindi bice bihakikije kugira ngo izi nsoresore zibuza umutekano abaturage zifatwe, bahashwe burundu.

Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire

Polisi irezeza abaturage ko nta kizabahungabanyiza umutekano,ko bagiye gukorana n izindi nzego harimo niz’ibanze kugirango bamenye amakuru yimbitse yerekeranye n’izi nsoresore n’aho zituruka, hanyuma bazihashye umuturage agira umutekano usesuye.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *