Polisi yamufatanye urumogi boules 207,aruzanye mu mujyi wa Kigali
Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Masaka, Akagali ka Gako,tariki 19/05/2025, Umudugudu wa Butangamuntu, ku makuru yatanzwe n’abaturage yafashe Haragirimana jean Claude 29yr afite urumogi boules 207, arukuye mu Karere ka Nyagatare aruzanye mu mujyi wa Kigali kurucuruza.

Urumogi na nyirarwo bafungiye kuri sitasiyo ya Masaka, kugirango akorerwe dosiye imujyana mu bugenzacyaha, iperereza rikaba ryatangiye kugirango hamenyekane abanda bakoranaga.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars GAHONZIRE Yashimiye abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge ku muryango nyarwanda, batangira amakuru ku gihe agatuma ibikorwa byo kubikwirakwiza biburizwamo, aboneraho kubashishikariza gukomeza uwo muco mwiza wo kugira uruhare mu kwicungira umutekano, buri wese aba ijisho rya mugenzi we, bagakumira ibyaha bitaraba kandi batangira amakuru ku gihe kandi vuba.

Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
