Kicukiro-Masaka:Abakorera mu Isoko rya Gahoromani babangamiwe n’umunuko uturuka mu kimoteri cy’imyanda.
Abaturage batuye mu murenge wa Masaka ndetse n’ibindi bice bitandukanye byegereye isoko rya gahoromani,abahagana ndetse n’abahacururiza cyane cyane mu nzu z’ubucuruzi ziri inyuma y’ikimoteri kirundwamo imyanda yo mw’isoko, babangamiwe n’umunuko uturuka muri icyo kimoteri.

umwe mu baturage witwa Nsihmiyimana Aimable,yatangarije ikinyamakuru Uruvugiro.rw, ko umunuko uturuka muri ikimoteri,kimwe n’amasazi abasanga aho bakorera azerera ku bicuruzwa byaho bibateye inkenke.Baravuga bati, Rwose mudufashe mutubwirire abayobozi kimwe n’abafata byemezo ko iki kimoteri kitubangamiye mu buryo bukomeye pee.
Twaravuze twararushye turashaka ko abashinzwe isuku muri iri soko kimwe n’abashinzwe gutwara imyanda,ko bakwubakira iki kimoteri kigapfundikirwa, bakazajya bayitwara hakiri kare kuko iranuka muri macye iratubangamiye.

Ubuyobozi bw’umurenge nyuma y’uko umunyamakuru uruvugiro abamenyesheje ibijyanye niki ikibazo kimwe n’abashinzwe gutwara imyanda muri iri soko, bamwemereye ko bagiye kubikurikirana by’ihuse.

Hari bimwe ba Rwiyemezamirimo birengagiza
Ingingo ya 13: Ibyo abakora uyu murimo bagomba kubahirizwa
Abatanga serivisi yo gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe bo mu byiciro byose bagomba
kubahiriza ibi bikurikira:
a) Gukusanya no gutwara imyanda y’ibishingwe mu ngo bigomba gukorwa nibura inshuro
imwe mu cyumweru ku bari mu cyiciro cya mbere, inshuro ebyiri mu kwezi, ku bari mu
cyiciro cya kabiri, n’inshuro imwe mu kwezi ku bari mu cyiciro cya gatatu;
b) Kuvangura imyanda y’ibishingwe bibora n’ibitabora no kuyimena ahabugenewe;
c) Kugenera abakozi ibikoresho byabugenewe (ibyiciro byose) no kubateganyiriza
amahugurwa;
d) Kugira ubwishingizi bw’indwara n’ubwiteganyirize by’abakozi (ibyiciro byose);
e) Kubahiriza ibiciro byemezwa n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura Inzego zimwe
z’Imirimo ifitiye igihugu akamaro no gutanga amakuru igihe cyose abisabwe n’Urwego
ngenzuramikorere ;
f) Gutanga raporo y’imikorere ya buri gihembwe ku Rwego Ngenzuramikorere bitarenze
itariki ya 30 y’ukwezi gukurikira igihembwe ;
g) Gutanga ibitabo by’ibaruramari bitarenze tariki ya 31 Werurwe ya buri mwaka ;
h) Kwishyura Urwego Ngenzuramikorere buri mwaka umusanzu bihereye k’umubare
w’amafaranga yinjijwe mu mwaka nk’uko biteganywa n’Itegeko.
