Gasabo: Polisi yafashe abantu 5 bacukura amabuye y’agaciro muburyo bunyuranije namategeko
Tariki ya 12/07/2025, Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yafashe abantu 5 bacukura amabuye y’agaciro mu buryo hutemewe mu mirima y’abaturage, bafatiwe mu Murenge wa Nduba akagari ka Sha umudugudu wa Bikumba, bafashwe bari gucukura gasegereti mu murima wa Mukampfizi salphine.
Polisi yatangaje ko hanafashwe Kandi bimwe mu bikresho bifashisha mu gucukura birimo:
inyundo, Majagu, ibisongo ,ikarayi.Abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nduba.
Aba uretse gucukura amabuye batabyemerewe bari no kujya mu mirima y”abaturage bakangiza imyaka yabo ndetse no kwangiza ibidukikije.
Muri uyu murenge cyane cyane mu Kagali ka Gasura na Sha hakunze kugaragara abantu biba amabuye y’agaciro baragirwa inama yo kubireka kuko inzego z’umutekano zabahagurukiye.



Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa kigali, CIP Wellars Gahonzire yaburiye abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ibasaba kwitandukanya nabwo burundu, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
