Nyarugenge-Nyamirambo:Barasaba kubakiza company yitwa (C&GS Ltd), itwara ibishingwe yababereye umugogoro.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyamirambo barasaba ubuyobozi bw’umurenge ndetse n’umujyi wa kigali kugira icyo bakora ku mikorere mibi ya kampani yitwa Green and Clean Services Ltd (C&GS Ltd ),yababereye umugogoro kubera imikorere mibi idahwitse iyiranga.
Ubwo twaganiraga n abaturage batuye mu gace ka Rwarutabura, bavuga ko iyi kampani imaze kurambirana kubera uburyo bitubahiriza amasezerano bagiranye.kandi bakabishyuza amafaranga menshi. Nubwo bayatanga, usanga kubatwarira ibishingwe ku gihe ari ikibazo.ibishingwe birara ku nzira, kumanywa ugasanga amasazi yabirenze, ibindi bigahera mu ngo z abaturagem Bakibaza impamvu iyi kampani idafatirwa imyanzuro nkuko byagenze ku zindi kampani zagiye zigaragaza imikorere idahwitse.






Umwe mu baturage utuye muri aka gace ka Rwarutabura, akaba n umucuruzi, twasanze imodoka y’iyi kampani imusenyeye inzu, yabwiye ikinyamakuru Uruvugiro ko bamaze iminsi barunda ibishingwe imbere y’umuryango we, no mu muhanda rwagati ku buryo gutambuka kugera mu zindi ngo zihegereye ari ikibazo gikomeye.
Umuturage ati “Namwe nimundebere iyi modoka. Ihamaze iminsi ibishingwe biri mu muhanda biratumaho amasazi izi ni indwara bari kuduteza., Byonyine murebe uko yangije inzu yanjye n’ikiraro yacyangije.Nonese urambwira ngo abantu batuye hakurya, ndavuga abaturanyi,baragera mu ngo zabo bate ?
Ahubwo ikosa twarishyira ku buyobozi kuko nibwo butanga amasoko bugahitamo abadashoboye none se ni gute waha isoko umuntu ufite imodoka zishaje gutya ahora atesha abantu umutwe ndetse no kuba twarera ibishingwe bikaba ikibazo noneho dore baranadusenyera ariko tukibaza inzego ibyo bagenderaho batanga amasoko bayaha abantu nkabo na ntituramuka tuvuze ngo turakekamo ruswa ntimudufate nabi.
Mu gushaka kumenya iki kibazo uko giteye, twavugishije ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamirambo batubwira ko bamaze kwihanangiriza iyi Kampani inshuro zitandukanye, ariko imikorere yabo yanze guhinduka.Bavuga ko bagiye gufata ikindi cyemezo ku bw’umutekano w’abaturage.
Twagerageje kuvugisha ba nyiri iyi Kampani ariko inshuro zose twabahamagaye ntibigeze bitaba telefone zacu. Ndetse n’ubutumwa bugufi twaboherereje ntibabusubije igihe babusubirije cyangwa bakatwitaba ibyo bazadutangariza, twazabyongeramo mu nkuru yacu y ubutaha.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buheruka gusaba abashinzwe gutwara imyanda yo mu ngo kubahiriza amasezerano basinye, bibanda cyane ku kuyitwarira ku gihe, bakareka kuyirunda ku muhanda igihe imodoka itaraza.
