Nyarugenge-Kimisagara: bahangayikishijwe n’ ikibazo cy’ abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera
Abaturage batuye mu murenge wa kimisagara akarere ka Nyarugenge, bahangayikishijwe n’ubwiyungere bw’abana basigaye bagaragara mu muhanda ndetse no ku mabaraza yamabutike amaresitora n ahandi hakorerwa ibikorwa by ubucuruzi.
Abo bana kenshi bagaragara bakinira mu muhanda muri kaburimbo ndetse no mu nkengero zayo, abandi baryamye ku mabaraza y’amazu y’ubucuruzi rimwe na rimwe abahakorera ibi bikorwa by’ubucuruzi badahwema kubashira mu majwi asigaye biba abakiriya babaganiye ndetse abandi bakagaragara mu bikorwa byo gusabiriza abahise n abagenzi.



Umwe mu bacuruzi,avuga ko aba bana bamaze kuba ikibazo gikomeye ndetse agatanga n’urugero aho umwana yigeze gushikuza envelope umukiriya wari uvuye guhaha muri Alimantation ariruka amanuka mu bice bya Mpazi.
Abaturage bavuga ko ubuyobozi bukwiriye kubafasha iki kibazo cy abana bakomeje kwiyongera mu muhanda bagashyiramo imbaraga ndetse kigakemuka. Bakavuga ko niyo umwana yakwebye uburahurega ibindi babifata ko ari abana kandi mu by ukuri aribo basigaye biba bakora ibikorwa by urugomo bitandukanye.
Ubuyobozi bw’umurenge wa kimisagara bavuga ko iki kibazo bakizi ndetse bagiye kugihagurukira bakagishyiramo n imbaraga kugira ngo bahashye aba bana bose bazerera mu muhanda.
Ubuyobozi buherutse gutangaza ko ababyeyi bafite abana babaye inzererezi mu mihanda bagiye kujya babihanirwa, kuko abo bana babaho mu buzima bubi bashobora kuzavamo abahungabanya umutekano w’igihugu mu bihe biri imbere.
Itegeko riteganya uburyo umwana arengerwa kuva ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Icya mbere kwiga k’umwana ni ubuntu mu mashuri abanza, rero wakwibaza uti kuki umwana atari ku ishuri? Ikindi ni uko ari uburenganzira bwe, umwana kurerwa agahabwa ibimutunga ni uburenganzira bwe.’’
Kugeza ubu amakimbirane yo mu miryango agaragazwa nka kimwe mu bitera abana benshi kwishora mu buzima bubi bwo mu muhanda. Gusa nta mibare nyakuri y’abana bari mu mihanda irashyirwa ahagaragara n’inzego zireberera abana.
