NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura
NYARUGENGE: Polisi yafashe abantu 10 bakurikiranyweho ibikorwa by’ubujura

Tariki ya 08/08/25, Polisi ikorera mu Karere ka Nyarugenge mu Mirenge ya Mageragere na Muhima ifatanije n’izndi nzego ndetse n’abaturage yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora amazu bakiba ibikoresho byo munzu, no gutega abantu bakabambura ibyabo.

Polisi yataye muri yombi abantu 10 bakekwaho gukora ibikorwa by’ubujura bwo gutobora amazu

 

Babuzaga abaturage amahwemo

Mu Murenge wa Mageragere, mu Kagali ka Nyrufunzo, mu Mudugudu wa Rubete hafatiwe abagabo 04, bakekwaho ubujura bwo gutobora inzu z’abaturage no gutega abaturage bakabambura ibyo bafite, aba si ubwa mbere bafatirwa mu bikorwa by’ubujura kuko bafungiwe iki cyaha barangiza igifungo bararekurwa ariko banga guhinduka basubira muri ibi bikorwa by’ubujura.

Mu Murenge wa Muhima,mu Kagali ka Nyabugogo, Umudugudu w’ubucuruzi hafatiwe abantu 06 bakekwaho ibikorwa by’ubujura byo kwiba abantu muri Nyabugogo, uyu mu kwabu wo kubafata wabaye nyuma yaho abaturage bagaragarije ko muri kariya gace hari abajura biba abaturage ibyabo.

Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda umuntu wese wijandika mu bikorwa by’ubujura agomba gufatwa agahanwa, Polisi y’igihugu ifatanije n’izindi nzego yahagurukiye abantu bose babuza umudendezo abaturage cyane cyane ababiba byabo,ntabwo bazihanganirwa.

Abaturage baributswa gukomeza kugira uruhare mu kugaragaza aba bajura batanga amakuru ku gihe kubo baziho gukora ibikorwa by’ubujura.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *