KIGALI: Polisi yafashe abagabo 2 bafite urumogi ibiro 31bavuga ko ruturuka muri Tanzania
KIGALI: Polisi yafashe abagabo 2 bafite urumogi ibiro 31
Tariki ya 09/08/25, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwe (ANU) rikorera mu mumujyi wa Kigali ryafashe abagabo 2 Ngirinshuti Azalias 22Yrs and Ndindirimana Emmanuel 38Yrs batwaye kuri moto ifite purake RC660Z urumogi ibiro 31, bafatiwe mu Murenge wa Rusororo, Akagali ka Kabuga ya 2, Umudugudu wa Bwiza.
Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage ko aba bagabo bakwirakwiza urumogi mu baturage bakoresheje moto.
Bakimara gufatwa batangaje ko urumogi barukuye mu Karere Ka Kirehe aho rwinjiriye ruvuye mu gihugu cya Tanzaniya bakaba bari barutwaye mu Karere ka Muhanga aho bari barushyiriye uwabahaye akazi ko kurutwara akabaha ibihembo.


Ndindiriyimana niwe ny’iri moto akaba ayikoresha akazi ko gutwara ibiyobyabwenge by’urumogi aho atari ubwa mbere afatirwa mu bikorwa by’ibiyobyabwe akaba avuga ko iyo uru rumogi arugezayo yari guhembwa ibihumbi 150, aho Ngirinshuti we akaba yarafayiye umufuka kuri moto we akaba yari buhembwe ibihumbi 50.
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bakorewe amadosiye ngo bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB, ibikorwa byo gufata abo bakoranaga byatangiye.
Abishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye.
Polisi y’igihugu ntabwo izohanganira umuntu wese uroga abaturage abaha ibiyobyabwenge, ababikora n’ababitekereza barye bari menge kuko bazafatwa Kandi bahanwe.
Tuributsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gutahura no kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge, dutangira amakuru ku gihe dukumira icyaha kitaraba.
Mu Rwanda urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho uhamijwe n’urukiko ibikorwa byo kubikora, kubihinga, kubihindura, kubitunda, kubibika, kubiha undi cyangwa kubigurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).
