Yatawe muri yombi akekwaho kwica umusaza w’imyaka 65 nyuma y’igikorwa cyihariye cyifashishije imbwa za Polisi
Uganda:Abapolisi bo mu gace ka Sipi muri Uganda bataye muri yombi umugabo ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusaza w’imyaka 65, nyuma y’igikorwa cy’iperereza cyakoreshejwemo imbwa zifashishwa na Polisi mu gukurikirana abakekwaho ibyaha.
Uwo watawe muri yombi ni Chewanjeli Paul, utuye mu mudugudu wa Chesakat, Paruwasi ya Tabagon, mu gace ka Binyinyi, Akarere ka Kween.
Akekwaho kwica Bushendish Micheal, wari ufite imyaka 65, wo mu mudugudu wa Katan, Paruwasi ya Aloman, mu gace ka Kaptum, na ho mu Karere ka Kween.
Amakuru ya Polisi avuga ko nyuma yo kumenya iby’ubwo bwicanyi, hatangijwe iperereza ryihuse ryifashishije imbwa zitojwe gukurikirana ibimenyetso, zafashije abashinzwe umutekano kugera ku ukekwaho icyaha mu mudugudu wa Kayabai, ari na ho yahise afatirwa.
Chewanjeli Paul kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi, aho akomeje gukorwaho iperereza mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera.
Polisi ntiyigeze itangaza icyateye ubwo bwicanyi cyangwa uko bwakozwe, ariko yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane amakuru yose ajyanye n’iki cyaha.
