Bobiwine:Tim Kalyegira wari waraburiwe irengero yafashwe n’inzego z’umutekano mbere yo kugezwa imbere y’urukiko.”

Bobiwine:Tim Kalyegira wari waraburiwe irengero yafashwe n’inzego z’umutekano mbere yo kugezwa imbere y’urukiko.”

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine, yatangaje ko amakuru afite agaragaza ko umunyamakuru akaba n’umusesenguzi wa politiki Tim Kalyegira, wari umaze iminsi ataboneka, yafashwe n’inzego z’umutekano, agafungirwa ahantu hatazwi atemererwa kuvugana n’umuryango cyangwa abanyamategeko, mbere yo kugezwa imbere y’urukiko.

Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Bobi Wine yavuze ko Tim Kalyegira yafashwe azira kuba yarakunze kunenga Perezida Yoweri Museveni n’umuhungu we, Gen. Muhoozi Kainerugaba.

Yagize ati:

“Biragaragara ko umunyamakuru Tim Kalyegira, wari waraburiwe irengero, mu by’ukuri yarashimuswe, afungirwa ahantu hatazwi atemererwa kuvugana n’umuryango cyangwa abanyamategeko, none ubu ari kugezwa imbere y’urukiko kugira ngo aregwe. Ibi byose ni ukubera ko yakunze kuvuga yeruye anenga Museveni n’ibyaha ashinja umuhungu we. Twageze kuri uru rwego kuko buri wese yatekerezaga ko hari undi uzabikemura. Nizeye ko ubu buri wese azasobanukirwa ko twese turi mu kaga kandi ko kurengera ubwisanzure bwacu ari inshingano ya twese. Icyo gihe ni bwo tuzabasha kubohoka.”

Amakuru amaze iminsi acicikana muri Uganda avuga ko Tim Kalyegira yagejejwe imbere y’urukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano n’ibyo yashyize ku mbuga nkoranyambaga. Gusa kugeza ubu, inzego za Leta ya Uganda ntiziratangaza ku mugaragaro impamvu nyakuri z’ifatwa rye cyangwa ngo zemeze ibyo Bobi Wine yavuze.

Ifatwa rye rikomeje guteza impaka mu banyapolitiki, abanyamakuru n’abaharanira uburenganzira bwa muntu, bavuga ko rishobora kongera kuzamura impungenge ku bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo no gukora itangazamakuru muri Uganda.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *