Muhima hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwishyura Mituweli ya 2026/2027.
Mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwishyura umusanzu w’Ubwisungane mu Kwivuza (Mituweli) w’umwaka wa 2026–2027, mu gikorwa cyaranzwe n’ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, abafatanyabikorwa n’abaturage.
Iki gikorwa cyabereye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Twishyure Ubwisungane mu Kwivuza ku gihe, turengere ubuzima bw’umuturage.”

Umunyamabanga shingwabikora atanga ishimwe
Abaturage bitabiriye uyu muhango bagaragaje ko kwishyura Mituweli hakiri kare ari imwe mu nzira nziza zo kwiteganyiriza ubuzima, bavuga ko bituma umuntu yivuza igihe cyose bibaye ngombwa adategereje gushakisha amafaranga.
Mu rwego rwo gushyigikira abaturage batishoboye, Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi ryatanze inkunga yo kwishyurira abaturage Mituweli ifite agaciro ka miliyoni 1 Frw.
Hari kandi umushoramari watanze inkunga ya miliyoni 2 Frw, nayo igenewe kwishyurira abaturage Ubwisungane mu Kwivuza, mu gihe Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwo mu Murenge wa Muhima rwatanze miliyoni 1 Frw yo gufasha abaturage kubona iyi serivisi y’ingenzi.

Izi nkunga zose hamwe zirenga miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, zikaba zitezweho gufasha abaturage benshi kubona ubwisungane mu kwivuza no kugabanya umubare w’abasigara badafite Mituweli.
Muri uwo muhango hanabaye igikorwa cyo gusubiramo no gukosora ibyiciro ku baturage bamwe, hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ubwabo mu nteko z’abaturage. Abari bafite ibibazo ku byiciro byabo bahawe umwanya wo kubisuzumwa, mu rwego rwo kugira ngo buri wese ashyirwe mu cyiciro gihuye n’ubushobozi bwe.
Abaturage bashimye iki gikorwa, bavuga ko kuba ubuyobozi bwumva ibibazo byabo kandi bukabishakira ibisubizo ari ikimenyetso cy’imiyoborere ibegereye.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo dufashijwe kubona Mituweli, tuba twizeye ko niturwara tutazabura ubuvuzi. Ni impano ikomeye ku miryango itifashije.”

Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, abayobozi b’Umurenge wa Muhima, abafatanyabikorwa n’abaturage benshi.
Hanashimiwe utugari twitwaye neza mu kwishyuza Mituweli, aho Akagari ka Basengerezi kashimiwe kuba kamaze kugera ku 100% by’abaturage bishyuye Mituweli, kakaba kashyizwe imbere nk’urugero rwiza rwo gukangurira abandi kwitabira iyi gahunda.
Hanashimiwe n’utundi tugari twagaragaje umusaruro mwiza, ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye bakomeje gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Abayobozi basoje basaba abaturage bose kwihutira kwishyura Mituweli ya 2026/2027, bibutsa ko ubwisungane mu kwivuza ari inkingi y’ubuzima bwiza, kandi ko ubufatanye bw’inzego zose ari bwo butuma nta muturage usigara inyuma mu kubona serivisi z’ubuvuzi.
