Miria Matembe yitabye urukiko ashinjwa guteza amacakubiri
Uganda – Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Imyitwarire n’Indangagaciro muri Uganda, Miria Matembe, yitabye Urukiko rwa Luzira Grade One Magistrate’s Court kuri uyu wa Gatatu, aho humviwe ubusabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo (bail) mu rubanza aregwamo icyaha cyo guteza amacakubiri.
Matembe yagejejwe ku rukiko acungiwe umutekano n’abashinzwe amagereza, mu gihe abanyamategeko be basabye urukiko kumurekura by’agateganyo, bavuga ko afite imyaka y’ubukure, afite ibibazo by’ubuzima kandi ko afite aho atuye hazwi, bityo adashobora gutoroka ubutabera.
Ubushinjacyaha bumushinja ko amagambo yatangaje mu kiganiro cyaciye kuri DK TV Uganda ashobora guteza amacakubiri n’urwango hagati y’amatsinda amwe y’abaturage. Icyakora, Matembe yahakanye ibyo aregwa, ashimangira ko ibyo yavuze byari ibitekerezo bye ku miyoborere y’igihugu kandi ko nta mugambi yari afite wo gukangurira abaturage amacakubiri.
Urubanza rwa Matembe rukomeje gukurikirwa n’abatari bake haba muri Uganda no hanze yayo, bitewe n’izina rikomeye yagize muri politiki y’icyo gihugu no kuba yarigeze kuba umwe mu bayobozi bakomeye ba Guverinoma. Abasesenguzi bavuga ko icyemezo kizafatwa ku busabe bwe bwa bail gishobora kugira uruhare ku cyerekezo cy’uru rubanza.
Kugeza ubu, urukiko ruracyategerejweho gutangaza umwanzuro ku busabe bwe bwo kurekurwa by’agateganyo, mu gihe Matembe akomeje guhakana ibyaha byose aregwa.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi
Kubasha kuduha amakuru cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, batwandikira kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.
