Nyamirambo-Rugarama: Abaturage bariye karungu nyuma y’uko hari umukozi wo mu rugo wirukanwe mu gicuku shishi itabona.

Nyamirambo-Rugarama: Abaturage bariye karungu nyuma y’uko hari umukozi wo mu rugo wirukanwe mu gicuku shishi itabona.

Abaturage batuye mu murenge wa Nyamirambo mu kagari ka Rugarama umudugudu wa Munamira,baraye bariye karungu, nyuma y’uko umugore wamenyekanye kw’izina rya Mama Pasiteri yirukanye umukozi we mu gicuku agafatira indangamuntu n’imyenda ye

Abaturage bashungereye ku rugo rwa mama Pasiteri

Ubwo umunyamakuru w’ikinyamakuru Uruvugiro yageraga kuri uru rugo ruri ku muhanda werekeza mu Miduha aho bita mu Kanogo,twahasaze abantu benshi bakoranye,bari gushungera ibiri kuhabera, basaba nyiri rugo,kwishyura amafaranga uyu mwana w’umukobwa yari amaze gukorera, akamuha igikapu cye, indangamuntu n’itike umusubiza iwabo.

Namarira menshi uyu mukobwa wakoreraga uyu mama Pasiteri, yabwiye ubuyobozi twahasanze harimo umuyobozi w’umudugudu,ushinzwe mutekano,ndetse n’abandi,ko bajyanwa ku murenge bakabakemirira ikibazo.

Abakozi bakora akazi ko mu rugo kenshi usanga bagirana ibibazo n’abakoresha babo, bakabirukana n’ijoro,batabahembye,ugasanga babuze Aho berekeza bagashiduka bahohotewe nabo batazi kubera kutamenya ubirenganzira bwabo.

Indangamuntu nyiri rugo yari yayifatiriye

Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda cyiramagana umuntu uwo ariwe wese ufatira indangamuntu ya mugenzi we kuko nta mpamvu n’imwe yemerera umuturage kubika indangamuntu itari iye.

Amategeko y’u Rwanda ntiyemerera umuturage n’umwe gufatira indangamuntu ya mugenzi we.

Uwagaragaza uwamufatiriye indangamuntu yaba agaragaje abica amategeko y’igihugu kandi ngo bateganyirijwe ibihano mu mategeko y’u Rwanda.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *