Uganda: Minisitiri Balaam Arashinjwa Gukoza Isoni Aba injeniyeri Mu Izina Ryo Kurwanya Ruswa
Ishyirahamwe ry’Abanyamwuga b’Ab injeniyeri muri Uganda (UIPE) ryamaganye uburyo bamwe mu banyainjeniyeri bakorera inzego z’ibanze bakomeje gutabwa muri yombi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa, rishinja Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Balaam Barugahara, gukoresha uburyo budakurikiza amahame y’ubunyamwuga ndetse n’amategeko.
UIPE, ihagarariye aba injeniyeri barenga ibihumbi 12 muri Uganda, yavuze ko ishyigikiye gahunda ya Perezida Yoweri Museveni yo guhangana na ruswa, ariko ishimangira ko kurwanya ruswa bidakwiye guhinduka uburyo bwo gufata abantu no kubakoza isoni mu ruhame hatabanje gukorwa iperereza rya tekiniki rigaragaza amakosa yabo.
Iri shyirahamwe rivuga ko ibibazo birebana n’ubwiza bw’imihanda, ibipimo by’ubwubatsi n’ibindi bikorwa remezo bisaba isuzuma ryimbitse rikorwa n’impuguke, aho kuba icyemezo cyo guhita hafatwa aba injeniyeri kubera amabwiriza ya politiki.
UIPE yagize iti: “Gufata abanyainjeniyeri mu buryo bwa hato na hato, hadasuzumwe neza ibikorwa bari bashinzwe n’ibipimo by’ubuziranenge byari byarateganyijwe, bibakoza isoni, bikabaca intege kandi bikagira ingaruka ku itangwa rya serivisi.”
Aya makimbirane aje nyuma y’uko Minisitiri Balaam akomeje ingendo zitunguranye mu turere two mu burasirazuba bwa Uganda agamije guhiga ruswa. Mu Karere ka Mbale, yatangaje ko yavumbuye abakozi ba baringa ku rutonde rw’abahabwa imishahara mu kigo nderabuzima cya Naiku Health Centre III, anavuga ko hari imibare y’abanyeshuri yongerewe mu buryo budahuye n’ukuri mu mashuri amwe n’amwe.
Muri urwo rugendo kandi, Minisitiri Balaam yategetse ifatwa ry’umuyobozi w’ishuri nyuma y’ibarura ryagaragaje ko umubare w’abanyeshuri wari munsi cyane y’uwari waratangajwe mu nyandiko za Leta.
Nubwo bimeze bityo, UIPE ivuga ko abanyainjeniyeri batagomba guhindurwa “igitambo” cy’ibibazo by’imikorere mibi iri mu nzego z’ibanze. Iryo shyirahamwe ryatangaje ko ryatangiye iperereza ryarwo ku ifatwa ry’abanyamuryango baryo kandi ko rizabunganira igihe uburenganzira bwabo bwaba bwarahungabanyijwe.
Ku rundi ruhande, Minisitiri Balaam akomeje gushimangira ko ubukangurambaga ayoboye bugamije guca burundu ruswa imunga inzego z’ibanze no gukuraho abakozi ba baringa, imicungire mibi y’umutungo wa Leta n’ibindi bikorwa bibangamira serivisi zigenerwa abaturage.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.
Ufite amakuru cyangwa igikorwa wifuza ko gitangazwa kuri Uruvugiro.rw? Watwoherereza ubutumwa kuri WhatsApp.
