Gutera Igiti Ni Ukwambika Igihugu Ubuzima” — Amagambo Akomeye y’Urubyiruko rwa Muhima

Gutera Igiti Ni Ukwambika Igihugu Ubuzima” — Amagambo Akomeye y’Urubyiruko rwa Muhima

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, urubyiruko rwo mu Murenge wa Muhima, Akagari k’Ubumwe mu Karere ka Nyarugenge, rwahagurukiye igikorwa cy’indashyikirwa cyo gutera ibiti byinshi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije ndetse no gushyigikira gahunda ya “Kigali ikeye na Muhima ikeye”.

Uyu muganda udasanzwe witabiriwe n’urubyiruko rwo mu ngeri zitandukanye, abatuye Akagari k’Ubumwe ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, bose bahuriye ku ntego imwe: guharanira isuku, kurengera ibidukikije no kuraga u Rwanda rwiza abazadukomokaho.

Umunyamabanga nsingwabikorwa wumurenge wa Muhima Mukandori Grace

“Urubyiruko rufite imbaraga, natwe dufite inshingano zo kuzibyaza umusaruro” — Mukandori Grace

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Madamu Mukandori Grace, yashimiye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa yivuye inyuma:

> “Ndashimira urubyiruko rwacu rwagaragaje ko rufite umutima wo gukunda igihugu. Kuba mwasohotse mu ngo mugahitamo gutera ibiti, ni icyerekana ko ejo hazaza h’igihugu kiri mu maboko meza. Leta y’u Rwanda ibashyizeho icyizere, kandi mukomeje kukigaragaza mu bikorwa byiza nk’ibi.”

 

Morale yari nyinshi mu urubyiruko bwishimira ibikorwa cy’ umuganda udasanzwe

Yakomeje abasaba kudahagarikira kuri uyu munsi umwe, ahubwo ko umuganda wo kurengera ibidukikije ugomba kuba umuco, ikke gahunda y’igihe gito.

“Dukunda igihugu cyacu, natwe tugomba kugisigara” — Urubyiruko rwabyivugiye

Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye bagize bati:

> “Dufite igihugu cyiza — gifite umutekano, isuku, n’iterambere. Natwe tugomba kukigaragariza urukundo mu bikorwa. Gutera igiti ni  ukwambika igihugu ubuzima.”

Kubungabunga ibidukikije n’ inshingano za buri munyarwanda

Undi yungamo ati:

> “Umukuru w’igihugu ni umuyobozi utekereza kure, natwe tugomba kuba urubyiruko rutekereza kure nk’uko atwigisha. Nitwe Rwanda rw’ejo, kandi turiteguye kururinda.”

Igiti n’ ingenzi mu gufasha isi n’ abantu mu guhumeka umwuka mwiza

 

Mukandori Grace afatanyije n’urubyiruko gutera ibiti
Dasso barashimirwa cyane ubwitabiriye muri gahunda za Leta
CNF nka ba mutima bu rugo bafashe iyambere muri iyi gahunda
Koperative shirubute ikorerwa mu murenge wa Muhima yitabiriye iki gikorwa

 

Abanyerondo bafatanyije n’urubyiruko mu gutera ibiti

Iki gikorwa cyasize inkuru nziza mu mitima y’abacyitabiriye, aho benshi biyemeje gukomeza kuba ‘abambasaderi b’isuku n’ibidukikije’ mu baturanyi babo ndetse no mu miryango.

Muhima ikeye na Kigali ikeye si inzozi — ni umurage urubyiruko rwiyemeje kubaka.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *