Hari icyizere? Gen. Muhoozi ahuye n’ubuyobozi bwa Nation Media Group

Hari icyizere? Gen. Muhoozi ahuye n’ubuyobozi bwa Nation Media Group

Mu gihe impaka zikomeje kuba nyinshi ku ifungwa ry’ibitangazamakuru bikomeye muri Uganda, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (CDF), Muhoozi Kainerugaba, yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Nation Media Group i Entebbe ku kibazo cy’ifungwa rya NTV Uganda, Daily Monitor, Spark TV na KFM.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi ibi bitangazamakuru bihagaritswe gukora, icyemezo cyakuruye impaka zikomeye imbere muri Uganda no ku rwego mpuzamahanga, aho benshi bagaragaje impungenge ku bwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo kubona amakuru.

Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku byaganiriweho mu buryo burambuye cyangwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama. Icyakora, kuba impande zombi zicaranye baganira bifatwa na benshi nk’intambwe ishobora gufasha gushaka umuti w’iki kibazo.

Abakurikiranira hafi politiki n’itangazamakuru muri Uganda bavuga ko amaso yose ahanzwe ibisubizo bizava muri ibi biganiro, cyane cyane ku hazaza h’ibi bitangazamakuru n’abanyamakuru babikoreraga.

Mu minsi ishize, ifungwa ry’ibi bitangazamakuru ryateje impaka zikomeye ndetse rinamaganwa n’imiryango iharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru, isaba ko habaho kubahiriza uburenganzira bwo gutangaza amakuru no kuyabona.

Abaturage ba Uganda n’abafatanyabikorwa b’icyo gihugu bakomeje gutegereza kureba niba iyi nama iza kuvamo icyemezo cyatuma NTV Uganda, Daily Monitor, Spark TV na KFM byongera gukora.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

Kubasha kuduha amakuru cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, batwandikira kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *