Victor Murashi Rutatina,yatamaje Evariste ndayishimiye

Victor Murashi Rutatina,yatamaje Evariste ndayishimiye

Umusesenguzi ku bibazo by’umutekano n’ibya politiki mu Karere, Victor Murashi Rutatina, yashyize ku rubuga X ubutumwa burebure buherekejwe n’amafoto, ashinja ubutegetsi bw’u Burundi buyobowe na Perezida Évariste Ndayishimiye gukomeza kubera ubuhungiro no gukorana n’abagize umutwe wa FDLR, umutwe ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’ibindi bikorwa by’ubwicanyi n’umutekano muke mu karere.

Rutatina yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze igihe rutangaza ku mikoranire iri hagati ya bamwe mu bayobozi b’u Burundi na FDLR atari ibirego bidafite ishingiro, ahubwo ko bishingiye ku makuru avuga ko azi neza, agaragaza amazina y’abantu, aho batuye ndetse n’inshingano avuga ko bafite muri uwo mutwe.

Mu bo yavuze harimo Alphonse Kayinamura, wahoze ari umuyobozi wa tekiniki wa RTLM, ubu uvugwa ko atuye i Gitega ndetse akaba ayobora Radio Rema. Rutatina amushinja kuba ari umwe mu bahuza abagize FDLR n’abayobozi bamwe bo muri Leta y’u Burundi.

Yagaragaje kandi Sunday Rashid Mugisha, wahoze ari Kapiteni muri ex-FAR, uvugwa ko atuye i Rohero muri Bujumbura. Avuga ko ari we uyobora ibikorwa bya FLN mu ishyamba rya Kibira, aho ngo akorana n’abayobozi ba CNDD-FDD barimo Gervais Ndirakobuca uzwi nka Ndakugarika na Alex Ndayikengurukiye uzwi nka Nkoroka.

Mu bandi yashyize ku rutonde harimo Colonel Moise, uvugwa ko atuye muri Cibitoke, aho Rutatina amushinja gushaka no gukangurira urubyiruko kwinjira mu bikorwa byo kurwanya u Rwanda, ndetse akavuga ko ari na we wayoboye ibitero FLN yagabye ku Rwanda inyuze mu ishyamba rya Kibira.

Hari kandi Jean de Dieu Sikubwabo, ukora muri laboratwari y’Ibitaro bya Gitega, uvugwaho gukoresha imyirondoro y’abanyamahanga mu guhuza abagize FDLR bari mu Burundi n’abakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rutatina yanagaragaje Peter Kubwabo, ufite ipeti rya Major, uvugwa ko atuye i Gasenyi muri Bujumbura, aho amushinja kuyobora ibikorwa bya gisirikare by’umutwe witwa Conseil National pour le Renouveau et la Démocratie, afatanyije n’umukozi w’ubutasi uzwi nka Jean Berchmas Ndugu, uzwi ku izina rya Cobra.

Undi yashyize mu majwi ni Alphone Rugira, uzwi nka Monaco, ufite ipeti rya Colonel, uvugwa ko ari umwe mu bahuza ubufatanye hagati y’igisirikare cy’u Burundi (FNDB) n’umutwe wa FDLR.

Mu gusoza ubutumwa bwe, Rutatina yavuze ko Perezida Évariste Ndayishimiye azi neza ibikorwa by’aba bantu n’umutwe wa FDLR bikorerwa ku butaka bw’u Burundi, ariko agakomeza kwiyerekana nk’umuyobozi ushaka amahoro, ndetse rimwe na rimwe agashinja u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara.

Ibi birego byatangajwe mu gihe umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kurangwa n’ukutizerana, aho impande zombi zimaze igihe zishinjanya gufasha imitwe yitwaje intwaro irwanya buri gihugu.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi

Kubasha kuduha amakuru cyangwa kumenyekanisha ibikorwa byabo, batwandikira kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *