Agahinda: Umwana wari witiriwe Amos Kaguta, se wa Perezida Museveni, yitabye Imana afite ukwezi kumwe gusa
Agahinda kenshi kateye umuryango wa Abdallahim Sebukaire nyuma y’urupfu rw’umwana we Kaguta Shabul Sebukaire, witabye Imana afite ukwezi kumwe gusa avutse.
Uyu mwana yari yariswe Amos Kaguta, izina rya se wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Akimara kuvuka no kumenyekana ko yitiriwe se wa Perezida, inkuru yageze kuri Perezida Museveni, maze amuha umugisha mu gikorwa cyabaye icyo kwibukwaho. Amafoto agaragaza Perezida amuteruye anamwifuriza ubuzima bwiza yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga, akora ku mitima ya benshi.
Icyakora, nubwo yari yatangiye kumenyekana cyane, ubuzima bwe ntibwarambye. Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko yafashwe n’uburwayi butunguranye mbere yo kwitaba Imana, ibintu byashenguye umuryango we ndetse n’abari baramubonye nk’umwana ufite amateka yihariye.
Nyuma y’urupfu rwe, hakwirakwiye ibihuha bivuga ko yaba yararozwe. Icyakora, umuryango we wabihakanye, ushimangira ko nta bimenyetso bihari bishyigikira ayo makuru, usaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha mu gihe bari mu kababaro.
Amos Kaguta yari muntu ki?
Amos Kaguta ni se wa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Yari umworozi wo mu gace ka Ankole, mu burengerazuba bwa Uganda, akaba yaragize uruhare rukomeye mu burere bw’umuryango we. Perezida Museveni akunze kuvuga ko se yamutoje indangagaciro zirimo gukunda umurimo, kwihangana no gukorera igihugu. Amos Kaguta yitabye Imana mu mwaka wa 2013.
Kwitirira uyu mwana izina rya Amos Kaguta byafatwaga nk’icyubahiro gikomeye ku muryango wa Perezida Museveni, ari na byo byatumye benshi bakurikiranira hafi ubuzima bwe kuva akivuka. Inkuru y’urupfu rwe yasize benshi mu gahinda.
Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi
Ku bashaka kuduha amakuru, kumenyekanisha ibikorwa byabo cyangwa kutugezaho ibitekerezo, batwandikire kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.
