Akaga mu Karere ka Nyarugenge: Inkingi y’amashanyarazi yaguye hagati mu muhanda, abaturage basaba REG n’Umujyi wa Kigali gutabara byihuse

Akaga mu Karere ka Nyarugenge: Inkingi y’amashanyarazi yaguye hagati mu muhanda, abaturage basaba REG n’Umujyi wa Kigali gutabara byihuse

Abaturage batuye mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo, bavuga ko batewe impungenge n’inkingi y’amashanyarazi yaguye hagati mu muhanda, ruguru gato y’ahazwi nka Rafiki, aho bavuga ko ishobora guteza impanuka zikomeye mu gihe itaravanwaho cyangwa ngo ishyirwe mu buryo.

Amakuru abaturage bahaye Uruvugiro.rw avuga ko iyi nkingi yaguye ikaryama mu muhanda rwagati, ibintu bikomeje gushyira mu kaga abanyamaguru, abatwara moto, abatwara amagare n’abagenzi b’imodoka bahanyura buri munsi.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona ibikorwa nk’ibi bikorwa nijoro, bakibaza impamvu bidategurwa neza kugira ngo hatagira ibikorwa remezo bisigara bibangamiye urujya n’uruza rw’abaturage.

 

Banavuga ko kugeza ubu batazi neza niba insinga ziri kuri iyi nkingi zitarimo umuriro w’amashanyarazi, bityo bagakomeza kuhanyura bafite impungenge z’uko hashobora kuba impanuka cyangwa umuntu agafatwa n’amashanyarazi.

Basaba REG n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kwihutira kugera aho ikibazo kiri, bagakuraho iyi nkingi cyangwa bakayisubiza mu mwanya wayo, ndetse bakanagenzura umutekano w’insinga mbere y’uko hagira ubigenderamo.

Abaturage bavuga ko gukemura iki kibazo hakiri kare byarinda impanuka zishobora kuvutsa ubuzima abantu cyangwa kwangiza ibinyabiziga.

Inkuru yateguwe na Ramesh Nkusi.

Ku bashaka kuduha amakuru, kumenyekanisha ibikorwa byabo cyangwa kutugezaho ibitekerezo, batwandikire kuri WhatsApp ya nimero 0785026490.

Nkusi Ramesh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *